Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda muri Diyosezi ya Butare, Buhanga Jean Claude uherutse gupfira mu mpanuka yatewe n’ikamyo, yashyinguwe kuri uyu wa 7 Kanama 2021.
Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Philippe Rukamba uyoboye diyosezi, Musenyeri Smaragde Monyintege uyoboye diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Edouard Sinayobye uyoboye diyosezi ya Cyangugu.
Mbere y’uko ashyingurwa, muri katedarali ya Butare habereye umuhango wo kumusezera, wakurikiwe n’igitambo cya misa cyo kumuherekeza nacyo cyabereye aho ngaho.
Padiri Buhanga yaguye mu mpanuka yabereye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu masaa tanu yo ku wa 5 Kanama 2021.
Imodoka ntoya yarimo, yagonzwe n’ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi iri mu zifashishwa mu gukora umuhanda.




