Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yashimangiye ko icyo gihugu cyiyemeje kwirukana abagize umutwe w’Iterabwoba urwanya u Rwanda wa FDLR ariko ko ibyo bigomba no kujyanirana n’uko u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu.
Ibi Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya France 24 ubwo yasubizaga ikibazo kibaza uko ibintu byifashe kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRC ahakomeje intambara icyo gihugu kirwanamo n’Inyeshyamba za M23 kuri ubu zigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Hashize iminsi hakwirakwiye amakuru yemeza ko u Rwanda na DRC biri gutegura ibikorwa bya gisirikare bizahuriramo mu mugambi wo guhiga inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri DRC zifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni amakuru yakwirakwiye bivugwa ko ari umwe mu misaruro w’ibiganiro u Rwanda na DRC bimaze igihe bihurizwamo n’Igihugu cy’Angola aho byanavuzwe ko mu kunoza uwo mugambi ngo intumwa zo mu butasi bwa DRC zaba zarahuriye i Rubavu n’iz’u Rwanda bakanoganya uwo mugambi. Icyakora impande zombi ntacyo zigeze zitangaza ku kuri kw’ayo makuru n’ubwo ataba ari ubwa mbere ibyo bikorwa bikozwe.
Muri icyo kiganiro na France 24, Minisitiri Muyaya yabaye nk’uha ishingiro ayo makuru agira ati “Icyo navuga ni uko Ibiganiro bya Luanda ku buhuza bwa Perezida wa Angola byarasubukuwe, habayeho inama zihuza ba minisitiri ku mpande zombi, habaye inama zihuza abahanga. Ubu turi gukorera ku ntego ebyiri, ni ngomba ku ruhande rumwe kurandura FDLR hanyuma ku rundi ruhande ni ngomba ko ingabo z’u Rwanda zisubira inyuma.”
Yanemeje ko ku wa 14 Nzeri hateganyijwe indi nama y’Abaminisitiri izaba igerageza gusesengura raporo y’abahanga anarenzaho ko ariko ko abantu ngo bagomba kumenya ko “Agahenge kubahirizwe muri rusange n’ubwo hatabuze ibikadobya”
Patrick Muyaya utajya akozwa ibyo gutandukanya u Rwanda n’inyeshyamba za M23 yavuze ko kuri ubu igihugu cye cyizera ko ingamba zo kugarura amahoro mu Burasirazuba zizatanga umusaruro ndetse yongeraho ngo “Turatekereza ko turi mu nzira nziza igana ku mahoro kandi twizeye kuyageraho ndetse n’uruhande rw’u Rwanda ruhora rurenga ku byemeranyijweho kuri iyi nshuro twizera ko ruzabyubahiriza.”
Benshi mu bakurikiranira hafi imiterere y’ibibazo biteza intambara mu Burasirazuba bwa DRC bateye utwatsi iyi gahunda bivugwa ko izahurirwaho na RDF na FARDC. Aba bavuga ko bidashoboka ko abo mu mutwe wa FDLR barandurwa n’ingabo za Congo kuko benshi mu bahigwa bamaze kuvangwa mu gisirikare cya Congo, ibituma bidashoboka ko icyo gisirikare cyakwirwanya.
Hari abandi bo bemeza ko impamvu iyi gahunda idashobora gutanga umusaruro ku irandurwa rya FDLR ari uko Leta ya Congo ibaburira ikababwira igihe bari buterwe hanyuma ingabo zije kubashaka zigasanga ntabahari. Kuri ibyo haniyongeraho ko FDLR hari abayigize bamaze guhungira mu bihugu nk’Uburundi.
Ibyo byose binongerwaho ko FDLR yamaze kwinjiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu basivile bamwe na bamwe batuye mu Burasirazuba bwa Congo ku buryo abasesenguzi bo babona ko icyarandura FDLR mu buryo bwizewe ari uko kariya gace k’Uburasirazuba kahabwa ubuyobozi bushya bukaba ari bwo bukemura ibibazo byose bibangamira umutekano w’abahatuye.


