Umuhanzi Patrick Nyamitari ni umwe mu bamenyekanye cyane mu myaka yashize yaba mu miziki ihimbaza Imana ndetse n’iy’ubuzima busanzwe, akaba yaranitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryaberaga muri Kenya.
Nyamitari yateguye igitaramo yise ‘Back to Live’ yahaye umwihariko wo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Assumption cyangwa Assomption.
Iki gitaramo kizabera muri Great Hotel Kiyovu ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, cyitabirwe na Aline Gahongayire uri mu bubatse izina mu ndirimbo zihimbaza Imana na Rwanda Catholic All Stars, rimwe mu matsinda akomeye rihuramo bamwe mu baririmbyi bakomeye muri Kiliziya Gatolika.
Ni igitaramo kizayoborwa na Nyarwaya Yago, umwe mu banyamakuru bakomeye mu myidagaduro, ugaragara cyane mu biganiro ku muyoboro wa YouTube.
Mu kiganiro BWIZA yagiranye n’umusizi Tuyisenge uri gufasha Nyamitari gutegura iki gikorwa, yatangaje ko imyiteguro igeze kure. Ati: “Mu by’ukuri, imyiteguro tuyigeze kure, turatumira abantu kuzaza kwifatanya natwe. Iki gitaramo kizaba gifite undi mwihariko n’udushya twinshi, ntimuzabure.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP ndetse hazaba hari ameza y’abantu batandatu ku mafaranga ibihumbi 150 ndetse n’ameza y’abantu bane ku mafaranga ibihumbi 90.


