Perezida Kagame agiye kwigisha amahanga yifashishije u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku itariki ya 16 — 17 Mata 2016 Perezida Kagame azaba ari mu nama y’ihuriro nyafurika ry’umutekano aho azatanga ikiganiro ku Iterambere ry’Umugabane wa Afurika yifashishije urugero rw’u Rwanda.
Iryo huriro riteganyijwe kubera, ahitwa Bahir Dar mu Mujyi wa Amhara uherereye mu Majyaruguru y’u Burengerezuba bwa Addis Ababa muri Ethiopia, ku nsanganyamatsiko igira iti “Afurika muri gahunda y’umutekano ku Isi.”

Kagame
Mu nama y’ihuriro nyafurika ry’umutekano iteganyijwe kuba mu kwezi gutaha, Perezida azatanga ikiganiro ku Iterambere ry’Umugabane wa Afurika yifashishije urugero rw’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu azatanga ikiganiro ku iterambere rya Afurika yifashisha u Rwanda nk’urugero rw’igihugu kimaze kugaragaza iterambere ridasanzwe kandi gifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu myaka iri imbere, nkuko CPAFRICA ibitangaza.
Ihuriro rya gatanu rya Tana rizitabirwa n’abandi banyacyubahiro barimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Tana, Olusegun Obasanjo, uwahoze ari umuyobozi wa Loni, Koffi Annan ari nawe uzaba ari Umushyitsi Mukuru.
Ihuriro rikuru ry’Inama y’Umutekano ya Tana rihuza abakuru ba Leta na za Guverinoma muri Afurika, abayobozi b’imiryango y’ubutwererane bw’uturere, Sosiyete sivile, abikorera, impuguke n’abandi.
Rivuga ku bibazo by’umutekano wa Afurika n’ibyakorwa mu kubishakamo ibisubizo no kwirinda kuba imbata y’ibitekerezo by’abo hanze y’umugabane wa Afurika.
Ku nshuro ya Kane iryo huriro ryaganiriye ku nsanganyamatsiko y’uko amadini atagombye kwivanga mu bya Politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *