Perezida Kagame arasaba abaturage gufata neza ibikorwa by’iterambere cyane cyane iby’amazi birinda kubyangiza. Ibi Perezida wa Repubulika yabivugiye mu murenge wa Kanyinya ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rw’amazi rwa Nzove ya 2 rugiye kujya rutanga litilo 25000 ku munsi.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi gikunzwe kuvuga mu murenge wa Kanyinya by’umwihariko mu gace ka Nzove, ikigo Culligan International kimaze kuzuza uruganda rw’amazi ruzajya rutunganya amazi angana na litiro 25000 ku munsi azajya yunganira andi asanzwe mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubwo yatahaga ku mugaragaro uru ruganda yavuze ko aya mazi aje kunganira asanzwe mu mujyi wa Kigali kandi ko aya mazi meza atuma ibiciro by’amazi bigabanuka.
Perezida Kagame akaba yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bakarinda ibikorwa by’iterambere by’umwihariko ibi by’amazi.
Ati “ Mukomeze gufata neza ibikorwa by’iterambere nk’ibi kugira ngo inyungu zivamo zikomeze kwiyongera.”

Perezida Kagame yagarutse ku kurinda ibikorwa remezo by’amazi kugira ngo amazi meza akomeze kugera kuri bose. Ati “ Mu kurinda ibikorwa nk’ibi ibiciro by’amazi biragabanuka ibyo bigafasha mu kugeza amazi meza aho ataragera. Ndasaba abaturage n’abayobozi gukomeza kurinda ibikorwa nk’ibi.”

Uru ruganda rw’amazi rwa Nzove ya 2 rwatashywe uyu munsi rwubatswe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda na Culligan International. Umuyobozi w’iki kigo akaba yatangaje ku mugaragaro ko ashaka kwimurira ibiro bikuru by’iki kigo mu Rwanda kubera imiyoborere myiza y’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


