Perezida Paul Kagame avuga ko Leta ya Afurika y’Epfo itigeze imwereka ibyo yise ko ari ibitutsi kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Nonceba Lindiwe Sisulu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2018 muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame avuga ko nyuma y’aho Minisitiri Lindiwe avuze ko yahuye n’abo muri RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa maze kuri twitter hakaduka imvugo ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yaba yaramututse, byamuteye gushaka kumenya uko byagenze.
Ati “Ubwo ibyo byajyaga hanze, nashakaga kumenya uko byaba byaragenze ku buryo bigeza aho abantu batukana (…).”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari mu nama hanze y’u Rwanda yahuye n’umwe mu bantu bo muri Afurika y’Epfo atatangaje amazina maze akaboneraho umwanya wo kumusaba ko yamwereka ubwo butumwa bwiswe ibitutsi.
Ati “Naramubajije nti ni ibiki biri kuba? Aransubiza ati, oya oya, hari ibitutsi. Ndamubwira nti wagira ibyo unyereka. Aravuga ati ‘Yego’. Nari kumwe n’umwe mu bamfasha Patrick Karuretwa, asigarana n’uwo muntu aravuga ngo ndaza kukwereka.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko yiboneye ibindi byiswe ibitutsi bitari muri tweet za Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ati “ Ubwo yagarukaga, yanzaniye (Karuretwa) ibintu bitari ‘tweet’ ahubwo ibyanditswe kuri interineti na Himbara uri muri Canada, abikesha ikinyamakuru cyitwa Rushyashya ko cyanditse ibintu ko Olivier yatutse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo.”
Perezida Kagame ahamya ko nta kindi kintu bamweretse kitari ibyavuzwe hejuru kandi ko ayo ari yo makuru yonyine afite ku bivugwa ko hari ibitutsi byavuye mu Rwanda maze bikibasira Minisitiri Sisulu.
Uyu muyobozi aravuga ibi mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje kwibaza impamvu ahubwo Amb. Nduhungirehe adahanwa na Leta y’u Rwanda ku bw’amagambo ye ivuga ko yasesereje Minisitiri Sisulu.
Inkuru bifitanye isano
https://bwiza.com/2018/12/14/afurika-yepfo-ntiyumva-ukuntu-amb-nduhungirehe-atafatiwe-ibihano/
https://bwiza.com/2018/12/12/byose-byatangijwe-na-nduhungirehe-umuvugizi-wa-minisitiri-sisulu/
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazambye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iyicwa rya Col. Patrick Karegeya wahoze ayobora iperereza ryo hanze y’iki gihugu.


