Perezida Kagame yongeye kugaruka ku nama abayobozi birirwamo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma,yasabye abayobozi bo mu nzego zose z’igihugu kugabanya igihe bamara mu nama. Izitari ngombwa zigahagarikwa, izikozwe nazo ntizirenze isaha imwe.

Perezida Kagame wavuze ko uyu muco wo kwirirwa mu nama ukwiriye gucika, yagaragaje ko hari abitwaza izi nama bakica inshingano. Kuri Perezida Kagame inama ntikwiriye kurenza isaha imwe. Yagize Ati: “Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa. Niba usanze ari ngombwa wishyire mu mutwe ko ibintu bikurikiranye gutya, kandi wishyiremo ko itagomba kurenza iminota 30 cyangwa isaha. Naho inama mukora mugahera mu gitondo.”

Perezida Kagame yagarutse kuri uyu muco ukunze kugaragara mu nzego za Leta aho abayobozi bakunze kumara amasaha menshi mu nama zirimo izitwa iz’umitekano zaguye n’izitaguye, izitwa Joc, izitwa nyunguranabitekerezo,… .

Uretse kuba izi nama zitwara umwanya wakabaye utangwamo serivisi ku baturage kandi zinatwara ingengo y’imari itari nto mu matike, amafunguro n’insimburamubyizi y’abitabiriye inama.Hari n’aho usanga igihe hari gukorwa inteko z’abaturage ibikorwa bimwe abaturage bategekwa kubifunga nk’ubucuruzi n’ibindi,…

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *