kenyatta1.jpg

Perezida Kenyatta yemereye abatwaye imidali muri Olempike akayabo k’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta yasezeranyije abatwaye imidali mu mikino ya Olempike 2020 yaberaga mu Buyapani kubaha ishimwe ry’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu agera kuri miliyoni imwe.

Iri sezerano yaribahaye kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ubwo yabakiraga ku biro bye mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye muri iyi mikino.

Perezida Kenyatta yavuze ko abegukanye imidali ya zahabu azabaha ishimwe rya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya. Ni ukuvuga ngo azahabwa bane: Eliud Kipchoge, Peres Jepchirchir, Faith Kipyegon na Emmanuel Korir.

Abegukanye umudali wa kabiri (silver) bo bazahabwa amashilingi ya Kenya 750,000 buri umwe. Ni bane: Timothy Chruiyot, Ferguson Rotich, Hellen Obiri na Brigid.

Naho abegukanye umudali wa gatatu (bronze) bo bazahabwa amashilingi ya Kenya 500,000 buri umwe. Ni babiri: Hyvin Kiyeng na Benjamin Kigen.

Perezida Kenyatta kandi yasezeranyije aba bakinnyi bose imyambaro ya siporo ifite agaciro k’amashilingi ya Kenya 200,000.

kenyatta1.jpg
e86bv3vxeau6gdb.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *