Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 18 Nyakanga 2021 yaragagaje uburakari bwinshi ubwo yari yasuye Komini Giheta mu Ntara ya Gitega, agasanga abaturage bo mu gace ka Kiriba nta mazi bafite kandi yari azi ko bayafite, yita abari babifite mu nshingano imihirimbiri.
Yagize ati: “Kugeza ubu muri Komini bizwi ko amazi yatanzwe mu Kiriba. None isoko ntiryatanzwe? Isoko ryaratanzwe. Ndagira ngo mbabwire, abayobozi bahora hano mu Giheta, bibwirize, bibwirize ariya mazi nzasange yageze mu Kiriba. Bibwirize! Uno munsi ndatahana izina rya sosiyete yubatse ariya mazi, niba bitarizwe izabisobanura.”
Yasabye iyi sosiyete n’aba bayobozi bahora muri Giheta kwicara hamwe, bakibwiriza nta wundi ubabwiye, bagashyira amazi mu gace ka Kiriba. Ati: “Kuko tubabwiye twababwira nabi!”
Yatanze urugero rw’uko muri Komini byari bizwi ko irimo umuriro w’amashanyarazi, abayobozi bagiye bagafata amapoto, bayoherezayo, barangije batanga raporo ko wabonetse, nyuma y’umwaka ya mapoto bayasubiza iyo barayatwara. Ati: “Muri raporo ya Leta birazwi ko iyo komini ifite amatara kugeza ubu.”
Yifashishije ijambo ryavuzwe na Prince Louis Rwagasore, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abantu nk’aba banyereza umutungo w’igihugu (abiba igihugu), ari imihirimbiri.
Yagize ati: “Rwagasore yabivuze neza. Ngo imihirimbiri, amambuzi, abo bantu biba igihugu ni imihirimbiri, turasabwa kubarwanya. Gufata ugatsindira isoko ngo uzakora iki, bakaguhemba amafaranga utagikoze! Njyewe nimumbwira ubuhirimbiri buruta ubwo.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari abatekereza kwiba igihugu, bakavuga ko nibamara kubikora bazahungira mu bindi bihugu. Yababwiye ko amazi ashyuha ariko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho.




