Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021 yasesekaye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kinshasa.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde.
Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye yakirwa na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi mu biro bye, bakaba baganira ku birebana n’umubano w’ibihugu bayoboye.




