Perezida Ndayishimiye yasabye abakozi ba Leta kwitangira igihugu, kikava mu madeni acyugarije

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arasaba abakozi ba Leta kwitangira igihugu cyabo kugira ngo kive mu madeni menshi acyugarije.

Uyu Mukuru w’Igihugu mu nama aherutse kugirana n’aba bayobozi mu Ntara ya Ngozi, yavuze ko iki gihugu gikomeje kujya mu madeni ku buryo hari impungenge ko mu gihe nta cyaba gikozwe, ashobora kuzarenga ubukungu igihugu gifite.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko mu mpamvu yatumye iki gihugu kijya mu madeni menshi harimo umushahara w’abakozi ba Leta. Yababwiye ati: “Twariye amadeni menshi kugira ngo turebe ko twabahemba.”

Yavuze ko kugira ngo u Burundi buve muri aya madeni, butazasaha amahanga imfashanyo, ko ahubwo igikenewe ari ukwitanga gukomeye kw’Abarundi, by’umwihariko abakozi ba Leta bahawe umushahara uyaturukamo.

Perezida Ndayishimiya yabasabye ati: “Amadeni twariye kugira ngo tubahembe, nimutitanga ngo mwitangire igihugu, u Burundi ntibuzashobora kuyishyura yose.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *