Gablier Rufyiri uyoboye ishyirahamwe OLUCOME ( Observatoire de lutter contre la Corruption et les malversations economique) rishinzwe kurwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa leta aravuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byanyereje amafaranga y’igihugu agera hafi kuri miliyari 4 z’amarundi.
Uyu mugabo yemeza ko amafaranga arenga miliyari 3 z’amarundi yatanzwe n’amashyirahamwe yashakaga gucukura amabuye y’agaciro mu Burundi kugira ngo abashe kubona uruhushya rwo kwemererwa gukora ku mugaragaro.

Aya mashyirahamwe agera kuri 5 yatanze hamwe amafaranga angana na 3,680,000 kugira ngo abone uruhushya rwo kuza gucukura amabuye y’agaciro mu Burundi.
Iri shyirahamwe rivuga ko amwe muri aya mashyirahamwe yahawe gucukura amabuye y’agaciro atandukanye harimo zahabu n’andi mabuye adasanzwe, amabuye asanzwe ndetse na peteroli.

Ngo aya mashyirahamwe yabanje gutanga amafaranga asabwa kuri compte ya Perezidansi irebwaho gusa na Perezida Nkurunziza n’umuyobozi w’imirimo muri Perezidansi ( Directeur de cabinet).
Gablier Rufyiri avuga ko atari kuri Peteroli n’amabuye y’agaciro hagaragamo inyerezwa ry’amafaranga ahubwo kuko no mu bucuruzi bw’inzoga n’isukari naho hagaragara inyerezwa ry’amafaranga.

Ngo aya mafaranga ntajya amurikirwa inzego za leta z’imisoro kandi nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kujya kuyabikuza uretse Perezida Nkurunziza gusa.
Gablier Rufyiri ngo aya mafaranga anyerezwa ngo niyo atuma Perezida Nkurunziza n’agatsiko ke batemera kuva ku butegetsi ahubwo bakiyemeza gukomeza kumena amaraso y’abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


