Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko atewe impungenge n’uko inkingo igihugu cye cyahawe zigiye gushira vuba, igikorwa cyo gukingira abaturage kigahagarara.
Perezida Samia yagaragaje izi mpungenge mu kiganiro yagiranye na BBC cyibandaga ku mitegekere ye kuva yaba Umukuru w’Igihugu, asimbuye Dr John Pombe Magufuli wapfuye.
Ku butegetsi bwa Dr Magufuli, Leta ntiyemeraga gahunda yo kwikingiza Covid-19 hifashishijwe inkingo ziturutse mu mahanga. Ibi byatumye abaturage benshi bumva ko zishobora kuba zabagiraho ingaruka bashingiye ku mpungenge bari baragaragarijwe n’abayobozi bakuru.
Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Tanzania inkingo, ari nazo za mbere iki gihugu cyemeye kwakira. Ikibazo cyibazwaga ni abaturage bazemera kwikingiza.
Mu rwego rwo kumara impungenge aba baturage, Perezida Samia yikingije mbere yabo ku mugaragaro, anabatangariza ko nta ngaruka z’izi nkingo ko ndetse kuva mu bwana bwe yatewe nyinshi, kandi ntacyo byamutwaye.
Umunyamakuru yamubajije niba bitagoye kumvisha abaturage ko bakwiye kwikingiza, asubiza ati: “Ubu impungenge zanjye ahanini si abashidikanya ku rukingo ahubwo ni ukuboneka kw’inkingo. Twahawe impano yazo na Amerika n’izindi za COVAX ariko vuba aha zirashira.”
Tanzania yahawe doze 1,058,400 z’inkingo za Johnson & Johnson binyuze muri gahunda ya COVAX tariki ya 26 Nyakanga 2021, nyuma y’iminsi ibiri itangira igikorwa cyo gukingira abaturage.


