Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd byatsinze urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Ibigo bibiri by’ubucuruzi by’Abanyarwanda bizakomeza gucuruza pizza n’inkoko nta nkomyi nyuma yo gutsinda urubanza byaregwagamo n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo.

[ad id=”44145″]

Hari impungenge z’uko ibyo bigo, Pizza Inn Ltd na Chicken Inn Ltd, bicuruza ibyo kurya byihuse (Fast Food) muri Kigali City tower, bishobora gufunga imiryango, nyuma y’aho muri Nzeri byajyanywe mu rukiko n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyabishinjaga kurenga ku mategeko agenga amazina y’ubucuruzi cyangwa trademark mu Cyongereza.

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Innscor International Ltd cyajyanye ikirego mu Rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge gishinja ibigo by’Abanyarwanda gukoresha izina ryacyo ariko impande zombi zinanirwa kumvikana mu rukiko.

Iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo cyasabaga urukiko gutegeka izo restaurants z’Abanyarwanda kurekeraho gukoresha amazina yacyo kivuga ko usibye inyungu zikura ku gukoresha aya mazina ngo zinayobya abakiriya baba bazi ko serivisi zibaha ari iza Inncor y’umwimerere.

Ibigo bibiri twunganira hano byanditswe (Registered) kuwa 11 Ukwakira 2013 bitangira gucururiza ku mazina arwanirwa. Mu 2014 Innscor yaje mu Rwanda yandikisha ibirango bifite ibintu bimwe nk’iby’amazina y’abakiriya bacu yemewe mu mategeko n’amazina y’ubucuruzi ”, uwo ni Jean Nepomuscene Mugengangabo wunganiraga ibigo bibiri by’abanyarwanda.

[ad id=”44145″]

Nyuma yo gutsindwa urubanza nk’uko KtPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Innscor yahise itangaza ko ihagaritse ishoramari n’imigambi yo kwagura ibikorwa byayo mu karere aho yateganyaga no gukorera hirya ya Uganda na Kenya isanzwe ikorera.

Safari Kizito, umunyamategeko wunganiraga Innscor Ltd, yavuze ko abakiriya be bateganyaga gushora imari mu bijyanye na fast food mu Rwanda, ariko ngo bakaba badashobora gukomeza gukora kuko ngo bifuzaga gukoresha amazina ari gukoreshwa n’Abanyarwanda.

Ibi bigo by’Abanyarwanda byo byasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cya Innscor Ltd bivuga ko byanditswe mu gihugu na RDB kandi bifite uburenganzira bihabwa n’amategeko bwo gukora mu gihe bitarenze ku mategeko yo kwandikisha business zabyo n’uburenganzira ku mutungo yashyizweho mu 2009.

Ubusanzwe amategeko arinda izina ry’ubucuruzi mu gihe cy’imyaka 10 ivugururwa, ariko akanagena ko wakongera ukandikisha mu gihe izina wakoreshaga umaze imyaka 3 utarikoresha.

Icyemezo cya nyuma cy’urukiko cyo kuwa 04 Ugushyingo 2016 kikaba cyaremeje ko Abanyarwanda batsinze urubanza nyuma yo gusanga iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo cyaranazanye iterabwoba ku bigo by’Abanyarwanda, rwanzura ko uru rubanza nta shingiro rufite mu Rwanda runategeka ko ibigo by’abanyarwanda bihabwa impozamarira ya miliyoni 2 z’amanyarwanda.

Urukiko rwavuze ko iki kirego cyari kugira agaciro iyo u Rwanda ruza kuba rwarashyize umukono ku masezerano yiswe Apostille Treaty aha uburenganzira ibigo by’abanyamahanga bwo gukurikirana uburenganzira ku mutungo mu butabera bw’ikindi gihugu.

[ad id=”44145″]

Umwanzuro w’urukiko ukaba waravugaga ko rutazakomeza gukurikirana ikirego cya Innscor International kuko iki kigo nta burenganzira mu mategeko gifite mu Rwanda nk’uko biteganywa n’amategeko agenga kwandikisha ibigo mu Rwanda.

Ubundi kugirango ikirego cy’ikigo cyakirwe mu rukiko, kigomba kubanza kugaragaza certificate yatanzwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha bukemerera gukora, ibintu Innscor International yananiwe kugaragaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *