PM Murekezi yasabye Abanyarwanda kwigira ku Banyamahanga bitabiriye imurikagurisha

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba Abanyarwanda bamurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda kwigira ku bishya by’abanyamahanga bakora bimwe na bo baryitabiriye.

Yabitangaje uyu munsi ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha riri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya 20.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, avuga ko iri murikagurisha ari umwanya mwiza udakunze kuboneka kenshi wo kureba ibyiza no kubishima.

Ati “Ni umwanya mwiza kandi wo kurebera hamwe aho politiki n’ingamba za leta y’ u Rwanda bigenda bishyirwa mu bikorwa leta ifatanyije n ‘abikorera”.

Yasabye kandi Abanyarwanda baje kumurika ibikorwa byabo, baba ari abamurika bato n’abanini kwegera abanyamahanga bakora bimwe baje kumurika kugirango babavaneho ubumenyi.

Ati “….bazegere bagenzi babo bo mu bihugu byo hanze, bamurika ibisa n’ibyabo kugirango tubigireho byinshi ariko tubigireho n’ibidasa by’umwihariko.”

Yatanze ingero z’abamurika inzu iciriritse irimo ibikoresho byose yubakwa kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ikoranabuhanga ryo mu Bushinwa no mu Buhinde biri kumurikwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abanyarwanda yabasabye kugira ishema ryo kwereka abaje babagana yuko nabo bafite ubunararibonye bwihariye.

Yatanze urugero rw’uwitwa Hazabumuhanga Jean Damascene wo mu karere ka Burera ukora ibikoresho bitandukanye mu mahembe ndetse n’abandi nkabo binjiza amafaranga menshi avuye muri ayo mahembe yajyaga ajugunywa. Urugero ni uwinjizamo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’igice ku kwezi.

Abanyarwanda bamurika n’abazitabira iri murikagurisha yabasabye kuzatanga serivisi nziza.

Ati “Murasabwa kuzatanga serivisi nziza ku nshuti zacu zitugana zizanye ibyo zaje kumurika. Twibukiranye yuko mu Rwanda umushyitsi ari umwami.”

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 500. Biteganyijwe ko abazaryitabira mu bikorwa bitandukanye bazagera ku bihumbi 300 muri ibi byumweru bibiri.

Minisitiri w’Ubucuruzi inganda n’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba Francois Kanimba yavuze ko imurikagurisha ryagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’iguhugu.
PM1

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *