Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango Pro — Femme Twese hamwe ku miturire y’abaturage mu midugudu buragaraza ko abayituyemo, 99% batagira amazi meza n’aho abasaga 70% bakaba batagira amashuri.
Ubwo bushakashatsi bugamije kureba uko gahunda yo gutura ku midugudu ikorwa, ibyiza n’imbogamizi ziyirimo, bwakorewe mu turere tune: Rutsiro, Ngoma, Huye na Ngororero, bwagaragaje ko 99% by’abatuye mu midugudu bataragerezwaho amazi meza, n’aho 89% nta mashuri bagira.

Muri ubwo bushakashatsi habajijwe abantu 537, biyongeraho abaganirijwe mu matsinda, bukaba bwarakozwe mu mezi ane asoza umwaka wa 2015.
Emma Marie Bugingo, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Pro-Femme TWESE HAMWE, atangaza ko imbogamizi ari ubushobozi bukiri buke n’ubwo leta ishishikariza abaturage gutura ku midugudu kugira ngo byorohe kubagezaho ibikorwa remezo.
Bugingo yagize ati “…Ni uko mu by’ukuri gahunda zihari zifuzwa gukorwa ariko amikoro ntabonekere rimwe, bivuze ko mu by’ukuri amazu arahari, amazi arahari ndetse n’amashanyarazi, hamwe bikaba bidahari. Impamvu batubwiraga ko babasobanurira ko amikoro ataraboneka, …”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire kibisobanura kivuga ko 55,8% by’abatuye ku midugudu, itunganye, bivuze ko ifite ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’amavururo, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2018, iyi mibare izamuka ku kigero cya 70%.
Protais Mpayimana, ushinzwe imiturire y’icyaro, yasobanuriye Radio 10 uko bizagerwaho.
Ati “Nigeze kuvuga ko hari gahunda yo kwimura imiryango isaga 360.000, bagatura mu midugutu itunganyije bitarenze mu 2018. Muri iyo gahunda rero abaturage bazajya bishakamo uburyo bigezaho ibikorwaremezo, hanyuma bunganirwe na Leta. Navuga nko kubaka amashuri, murabizi gahunda yari yatangiye izakomeza, ‘postes de sante’ abaturage bazakomeza baziyubakire, hanyuma leta ibunganire nko mu kubona isakaro yabyo ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenewe…”
N’ubwo ibikorwaremezo ku midugudu bikiri bike cyane, n’aho biri ubushakashatsi bwasanze abaturage banenga serivisi zibikomokaho ku kigero cya 82%, aho nk’ubuvuzi bunengwa ku kigero cya 79%, uburezi bukanengwa ku kigero cya 77%, kubera intera ndende abaturage bakora bajya ahatangirwa serivisi.
Icyakora ababajijwe banahuriza ku gushima uburyo gutuzwa ku midugudu byaborohereje guhanahana amakuru, kugira umutekano usesuye no gufunguka mu mutwe, binyuze mu kungurana ibitekerezo bibateza imbere.
Mu kunoza iyi gahunda, basaba ko bajya bagishwa inama mu kuyishyira mu bikorwa, kuko 65% bemeje ko nta ruhare bagize mu gutoranya aho batujwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


