Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye gutakamba k’ubutegetsi bwa Afurika ko kutitabira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS izabera i Pretoria muri Kanama 2023.
Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bumaze igihe bwinginga Putin, bumusobanurira uburyo nagera i Pretoria, azatabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zimushinja ibyaha by’intambara muri Ukraine.
Ishyaka DA (Democratic Alliance) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo ryasabye ko iki gihugu cyazubahiriza amasezerano cyasinye nk’ikinyamuryango cya ICC, kigatanga umusanzu mu itabwa muri yombi rya Putin.
Putin yari yaravuze ko nta cyamubuza kwitabira iyi nama, bikomeza gushyira ku gitutu ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, bwibazaga niba buzashyira mu bikorwa ibyo ibihugu bigize ICC byemeranyijeho, cyangwa se niba buzabitandukira, bugasigasira umubano n’u Burusiya.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, Putin yemeye kutazitabira iyi nama, akaba azahagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov.
Byagize biti: “Iyi nama izitabirwa n’umuyobozi wa Brazil, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Ku bwumvikane bw’impande zombi, Perezida Putin w’u Burusiya ntabwo azayitabira ariko u Burusiya buzahagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov.”
BRICS igizwe n’ibihugu 5, ari byo: Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.


