Qatar Airways yasubitse ingendo zayo i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Abakoraga ingendo z’indege muri Qatar Airways bajya Doha bavuye i Kigali bafite impungenge nyuma y’aho iyi sosiyete yo gutwara abantu mu ndege isubikiye ingendo zayo mu Rwanda kugeza kuwa 01 Nzeri 2017.

Mu byumweru bikeya bishize ngo aba bagenzi bakaba bari barimo kujya Doha banyuze Entebbe muri Rwandair cyangwa bakanyura Nairobi bakajyanwa na Kenya Airways.

Izi nzira uko ari ebyiri ngo zikaba zizajya zituma habaho gukora ingendo ndende zituma indege yazajya igera I Doha ninjoro mu gihe ubundi bahageraga ku manywa bakoresheje serivisi za atar Airways banyyuze Entebbe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu cyo yise nko gusubika serivisi zayo by’igihe gito, ibiro bya Qatar Airways I Kigali bikaba byatangaje ko byahagaritse kwemera bookings z’abantu bava I Kigali guhera kuwa 03 Nyakanga kugeza kuwa 01 Nzeri kubera impamvu z’imikorere.

Iyi kompanyi ya Qatar Airways nk’uko tubikesha The East African ngo yahagaritse ingendo zayo I Kigali nyuma y’ukwezi igihugu cya Qatar gihuye n’ibibazo bya dipolomasi byatumye ibihugu by’ibituranyi bigifatira ibihano mu by’ubucuruzi byabangamiye imikorere yayo.

Ibihugu bya Arabia Saoudite, Bahrain na Misiri, kuri ubu byakumiriye Qatar Airways mu kirere cyabyo bituma ihindura inzira yanyuragamo kuri ubu ikaba ikoresha ikirere cya Iran na Turkiya.

Ibi ngo bikaba byarongereye intera yo kuva Entebbe muri Uganda ujya Doha ikava ku birometero 3,471 igera ku birometero 3,756.

Qatar Airways yatangije ingendo zayo I Kigali muri Werurwe 2012 itangirana indege ya ya QR 536 yari ifite ubushobotsi bwo gutwara abantu 132 igomba gukora ingendo zihuza imijyi itandukanye yo muri Afurika .
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *