Abayoboke b’ishyaka ECIDé ry’umunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa, bagera kuri Ambasade y’u Rwanda.
Aba biganjemo urubyiruko bavuga ko impamvu y’iyi myigaragambyo ari “ukwamagana” Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, bashinja gutuka Fayulu.
Amafoto aturuka muri RDC yiganjemo ayo dukesha imboni y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza na Jeune Afrique, Stanis Bujakela, agaragaza aba bigaragambya bakeya bari imbere ya Ambasade y’u Rwanda, n’ibibaho ndetse n’ibitambaro biriho ubutumwa butandukanye.
Polisi ya RDC yaje kuhagoboka, isubiza inyuma abigaragambya, ubu umutekano ukaba wagarutse imbere ya Ambasade.




Intandaro y’imyigaragambyo
Ubwo Martin Fayulu usanzwe ari Perezida wa ECIDé akaba n’Umuhuzabikorwa w’ihuriro LAMUKA ry’imitwe ya politiki, yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru muri Kinshasa tariki ya 11 Gashyantare 2021, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ari we uyoboye RDC, abinyujije muri Perezida Félix Tshisekedi.
Aya magambo yababaje Ambasaderi Karega, asubiza Fayulu ko nta gihugu u Rwanda rucunga cyangwa ngo rukolonize kuri iyi Si. Ati: “Uko mbizi, u Rwanda nta bihugu rucunga cyangwa rukoloniza ku Isi yose, usibye ibiri mu mutwe wa Martin Fayulu n’abarimo ba nyirandabizi nka Ngbanda na Mbeko buririra ku bitekerezo bidashoboka by’uko ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho RDC.”
Uyu mudipolomate yavuze ko ijambo rya Fayulu ari igitutsi ku Banyekongo bashyizeho umuyobozi wabo bamwitoreye, ari gutesha agaciro Itegekonshinga, ubusugire bw’ubutaka na politiki y’igihugu cyabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


