Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, kuri ubu haravugwa ibikorwa byo kugura amajwi ku bakandida barimo kwiyamamaza.
Amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite, n’ayabayobozi b’intara muri Congo ateganyijwe ku Cyumweru itariki 23 Ukuboza 2018.
Inkuru dukesha BBC iravuga ko abantu babarirwa muri mirongo bari bategereje imbere y’urugo rw’umufasha wa Perezida Kabila ruri I Goma, babwiye abanyamakuru ko bategereje guhabwa amafaranga nyuma y’aho bamwe mu bashyigikiye umukandida, Emmanuel Ramazani Shadary, w’ishyaka riri ku butegetsi, bo bayabonye kuwa Mbere.
Bikavugwa ko abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mukandida mu mpera z’icyumweru gishize, bavuze ko bahawe amadlari 30 buri muntu ndetse n’igitenge cy’agaciro.
Biravugwa kandi ko abakandida bose bari gutanga amafaranga mu gihe n’amategeko ya Congo atabibuza, ariko abiyamamaza badashyigikiye ruswa basanga abazatora bari bakwiye kugendera ku migambi y’abakandida bakareka gushukwa n’ibyo babashukisha.


