Nibura abantu icumi baguye mu gitero cyitiriwe ingabo z’ubumwe bwa demokarasi (ADF), zifatanije n’umutwe wa kisilamu. Bivugwa izo ngabo zagabye igitero muri Mangodomu, muri komini ya Mangina yo mu karere ka Beni. Zari zaigamije gusahura imiti n’ibiryo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Mangina, Emmanuel Kathembo Salamu.
Nkuko ikinyamakuru jeune afrique dukesha iyi nkuru cyakomeje kibivuga Iki gitero cyagabwe ku manywa y’ihangu.
Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ingabo muri kariya karere, ntabwo yemeje ko abantu 10 bapfuye ariko agaragaza ko ingabo za Kongo (FARDC) ” zafashe abaterabwoba bane” kandi ko “zarokoye abakobwa bane bakiri bato” bari bashimuswe.
Nicaisse Kasereka, perezida w’inteko ishinga amategeko y’urubyiruko muri ako gace , we ntiyishimiye imyitwarire y’ingabo z’igihugu cye. Ati “Gutabara kw’ingabo kwabaye bitinze, abasirikare bacu hano i Mangina nta nubwo bafite imodoka yo gutabara.”
ADF, ubusanzwe yiganjemo inyeshyamba z’abayisilamu bo muri Uganda, yashinzwe kuva mu myaka ya za 90. Iba rwagati mu burasirazuba bwa Kongo, aho yivuganyi ibihumbi by’abasivili. Biyemeje kwiyunga na ISIS muri 2019 kandi bashinjwa ibitero byinshi biherutse kwibasira ubutaka bwa Uganda.
Bwiza.com


