Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Nyakanga 2021 cyaranzwe n’inkuru zitandukanye, iz’ingenzi ziganjemo izivuga ku mutekano, ubuzima, politiki n’imiyoborere.
Muri zo harimo:
Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Leta y’u Rwanda tariki ya 9 Nyakanga 2021 yatangiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique imaze imyaka 3 yibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wegamiye kuri Isilamu.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano yo gutabarana iki gihugu cyasinye na Mozambique, nk’uko byagaragaye mu itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yashyize hanze uwo munsi.

Byitezwe ko u Rwanda ruzohereza ingabo 1000 zigizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi. Bazifatanya n’ingabo z’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC, muri ubu butumwa.
Gen. Nyakarundi i Bujumbura
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi tariki ya 6 Nyakanga 2021 yahuriye i Bujumbura mu Burundi n’abandi bayoboye uru rwego mu bihugu by’akarere.

Bigiraga hamwe uko babonera umuti ikibazo cy’umutekano muke gikunze kugeragara muri ibi bihugu, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Ku kijyanye n’iyi mitwe, bihaye intego yo kuba bamaze gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC mu gihe cy’imyaka ibiri, banemeranya gushinga komisiyo gukurikirana iki kibazo, izagira icyicaro mu mujyi wa Goma, muri RDC.
Abarwanyi bake bake ba FDLR bakomeje kurambika intwaro
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 10 Nyakanga 2021 cyatangaje ko abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro barimo batandatu ba FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Nk’uko Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Njike Kaiko yabitangaje, aba barwanyi bakoreraga muri Teritwari ya Masisi.
Aba barwanyi barambitse intwaro nyuma y’abandi babiri bazirambitse muri Kamena 2021. Bose bifuza gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Rubavu: Rwarageretse hagati y’abagitifu birukanwe n’ubuyobozi bw’akarere
Rwarageretse hagati y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutagari barindwi bo mu karere ka Rubavu n’ubuyobozi bwako bwabasabye kwegura bazira kugaragaza intege nke mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mu nama y’umutekano yateranye tariki ya 5 Nyakanga, aba ba Gitifu bari bayitabiriye bavuze ko bategetswe kwandika amabaruwa bamenyesha akarere ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Aba ba Gitifu baje kwigaranzura akarere, batangaza ko begujwe ku ngufu, bashyizweho igitutu, bakandikira andi mabaruwa basaba ubuyobozi bwako gutesha agaciro aya mabaruwa, bagasubiramu kazi.
Motari yakoze kuri Gitifu n’abandi bamuhondaguye
Umumotari wari uvuye mu Murenge wa Ruli w’Akarere ka Gakenke ajyanye imizigo y’urusenda mu mujyi wa Kigali, tariki ya 5 Nyakanga yagaragaye mu mashusho akubitwa n’abaturage barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Hakuzimana Valens.
Gitifu Hakuzimana n’aba baturage bagaragaye batangiriye uyu mumotari, bamubuza kwambuka ajya muri Rulindo, bamubwira ko amabwiriza ya Guma mu Karere atabimwemerera kandi atari ukuri.
Iri hohoterwa ryakorewe umumotari ryatumye inzego zibishinzwe zirimo urw’Ubugenzacyaha zita muri yombi Gitifu Hakuzimana n’abo bakoranye urugomo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimangiye ko uyu mumotari yarenganye kuko gutwara imizigo ayambutsa akarere yari abyemerewe.

Covid-19: USA yashyize u Rwanda ku murongo utukura
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, tariki ya 6 Nyakanga 2021 cyashyize u Rwanda ku rutonde rutukura ruriho ibihugu byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kurusha ibindi.
CDC yarushingiyeho isaba Abanyamerika kudakorera ingendo muri ibi bihugu, byaba ari ngombwa cyane ko bazikorerayo bakabanza bikingiza iki cyorezo mu buryo bwuzuye.
Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri kuri uru rutonde, Kenya iri ku ruriho ibifite ubwandu buringaniye, naho u Burundi buri ku ruriho ibifite ubwandu buke kurusha ibindi.


