Umugabo witwa Karegeya Alfred imbere y’imbaga y’abaturage kuri uyu wagatanu tariki 9 werurwe 2018 yiyemereyeko ibyaha byose aregwa abyemera byo kwica umugore we mari Rose Mukeshimana akoresheje inyundo ndetse akamuhamba mu mbuga akahatera imboga.
Ni mu rubanza rwabereye mu ruhame mu mudugudu wa Amarembo II akagari ka Nyabisindu umurenge wa Remera akarere ka Gasabo, aho uyu Karegeya Alfred wemera icyaha yasabye imbabazi zo kugabanyirizwa ibihano
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwaburanishije uru rubanza ruregwamo Karegeya Alfred ushinjwa kwica umugore we Mukeshimana Marie Rose mukwezii kwa 10 umwaka ushize wa 2017 aho icyaha cyabereye mu kagari ka Nyabisindu
Karegeya Alfred yabwiye urukiko ko yishe umugore we amuziza kumusuzugura, ngo yaranamutukaga, byongeye ngo yamutukiye umuryango ku buryo wari utagikandagira mu rugo.
Mu buryo uyu mugabo yakoresheje yivuna uyu nyakwigendera ngo yacunze aryamye yenda inyundo ayimukubita mu mutwe ashiramo umwuka gutyo, yakomeje avuga ko nyuma yo kumwivugana yahise umwishyingurira ubwe mu cyobo we avugako yari yarageneye kuzashyiramo umwanda w’umusarane dore ko ngo wendaga kuzura
Ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha harimo igifungo cya burundu bunavuga ko yari yarateguye umugambi wo kwica umugore we, ko n’icyo cyobo ari cyo yari yaragicukuriye. Nk’ibisanzwe kuri buri muntu wese uhamijwe icyaha runaka abazwa icyo yongeraho ku bihano agenewe, uyu Karegeya Alfred yagize ati”mwampa ibiniga cyangwa ibitaniga ntacyo nakongeraho kuko ni umucamanza ubigena”. abitabiriye urubanza rwa Karegeya Alfred Aho yamushyinguye agateraho imboga Kera bakibanye neza na nyakwigendera Imbere y’abaturage aho yakoreye icyaha Amafoto/umuseke Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…