IMG-20260406-WA0008

RIB yihanangirije Abanyarwanda ku ikoreshwa ry’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda guca kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe habura amasaha make ngo hatangire icyunamo kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 32.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari byiza ko Abaturarwanda bose biyemeza gukumira no kurwanya Jenoside.

Yibukije ko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari birindwi, birimo “guhakana Jenoside; gupfobya Jenoside; guha ishingiro Jenoside; kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro inzibutso za Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.”

RIB ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, gusa ikaba irimo kugenda igabanya ubukana; ibigaragaza ko hari intambwe yatewe.

Ntirenganya yaboneyeho gusaba urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside.

Ati: “Mu isesengura RIB yakoze, yasanze hari umubare munini w’abantu bihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bakaba ari ho babiba amacakubiri n’imvugo z’ivangura. Icyo twashishikariza urubyiruko, dore ko ari bo benshi bakunze kuzikoresha cyane, ni ukwirinda kuzigira igikoresho cyo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza imvugo nk’izi, tugomba kubyamagana.”

Mu mwaka wa 2025, mu cyumweru cy’Icyunamo, RIB yakiriye imanza 82, harimo izirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’izifitanye isano na yo zingana na 76, mu gihe iz’ivangura ari esheshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *