Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyorohereje abari babagamiwe no kumenyekanisha hamwe no kwishyura umusoro ku bihembo (PAYE) no ku nyongeragaciro (VAT) hashyingiwe ku bihembwe bishya.
RRA isobanura ko nyuma y’aho Komiseri Mukuru wayo ashyizeho ibi bihembwe bishya bya PAYE na TVA, abasora banyuranye bagaragaje ko babangamiwe no guhita babishyira mu bikorwa, bitewe n’uruhurirane rw’indi misoro igomba kuba yatanzwe bitarenze muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.
Iki cyigo cyemereye abasora ko bakomeza kumenyekanisha iyi misoro hashingiwe ku bihembwe byari bisanzwe kugeza mu mpera ya Gicurasi 2023 no kuyishyura bitarenze tariki ya 15 Kamena 2023.
RRA yamenyesheje abari bamaze kumenyekanisha no kwishyura umusoro wa PAYE na VAT hashingiwe ku bihembwe bishya ko bazakora imenyekanisha rikosora.


