Rubavu: Abahinzi bahangayikishijwe n’icyonnyi bita ‘Igishorobwa’ cyumisha icyayi

Sangiza iyi nkuru

Imirima y’icyayi gihingwa mu murenge wa Nyundo na Nyamyumba mu karere ka Rubavu, mu Gishanga cya Nyamugari , yibasiwe n’ibishorobwa bimaze kwangiza hafi hegitari eshatu mu gihe gito.
Nkuko bivugwa na Bisakumba Augustin, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda, yavuze ko ibi bishorobwa batangiye kubitahura mu minsi mike ishize aho byibasira igiti cy’icyayi amababi akuma ,kugeza ubu bakaba batazi icyo bakora ngo barwanye ibi byonnyi.
Yakomeje asaba inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Rubavu, guhagurukira iki kibabazo kuko bikomeje, ko byarandura burundu iki gihingwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati ”Ibi bishorobwa twabitahuye mu minsi ya vuba ariko bimaze kwangiza ubuso butari buto bw’icyayi ,kandi nta bushobozi cyangwa ubumenyi dufite bwo guhangana niki cyonnyi, turasaba inzego zidukuriye kudutabara, hato icyayi kitazarimbuka kuko gitunze abaturage benshi”
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye ku murongo wa Telefoni n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko iki kibazo bakimenye vuba ariko ko hagiye gufatwa ingamba zihutitwa.
Ati ”Tugiye kugenzura vuba icyateye iki cyonnyi, nyuma hazafatwa ingamba”.
Uyu muyobozi yakomeje ahumuriza abahinzi b’icyayi abasaba kudacika intege kuko byanze bikunze iki cyonnyi ngo bazakirwanya mu minsi ya vuba.
Imirima y’icyayi ihingwamo n’abanyamuryango ba Kopeartive ya Pfunda iri ku buso bwa Hegitari 871, aho basarura Toni 680 mu kwezi, iyi mirima ikaba itunze imiryango 1816.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodor/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *