Aborozi b’inka n’abatunzwe n’umurimo wo gucuruza amata bo mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe na litiro z’amata zigera ku 1000 zitakirwa ku ikusanyirizo ku munsi ku buryo byateje abo baturage ibihombo bikabije, veterineri avuga ko biterwa n’inka ziba zariye ibirayirayi zigatanga umukamo utujuje ubuziranenge.
Umwe mu bacunda bakora umurimo wo gutwara amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Bugeshi, Mukankusi Toyota, asobanura ko muri ibi bihe we n’abo bahuje umurimo barimo guhura n’ibihombo.
Agira ati “twakanguriwe n’ubuyobozi kugemura amata ku makusanyirizo ariko twatunguwe n’uko amata tuzana buri munsi bakira ayo bashaka ayandi bakatubwira ko yapfuye kandi bakanayafatira ngo ntiyujuje ubuziranenge. Njyewe ubwanjye nahombye litiro 80 uyu munsi gusa”.
Ushinzwe ubworozi muri uyu murenge, Byimana Origène, avuga ko amata inka zikamwa nta buziranenge afite bitewe no kuzigaburira ibirayirayi.
Ati “Isesengura ku kica aya mata ntagire ubuziranenge bwo kuba yakwakirwa ngo ajyanwe ku ruganda rwayo nk’ay’ahandi, ni uko aborozi inka zabo bazigaburirira amababi y’ibirayi, ari nabyo bakunze kwita ibirayirayi. Muri Bugeshi hakaba havugwa iki gihombo cy’amata mu gihe uyu murenge ari wo ukurikira imirenge ifite inzuri za Gishwati mu kugira amata menshi. Dore nk’ubu litiro zigera ku 1000 buri munsi nizo zitakirwa ku ikusanyirizo”.
Akomeza anagaragaza ingamba zafatiwe iki kibazo na we yemera ko gihangayikishije aborozi.
Agira ati “ibi birayirayi usanga harimo umuti biba byaratewe, bigira ingaruka zikomeye kuko wa muhumuro w’umuti wumvikana no mu mukamo, turabagira inama yo kugaburira inka ubwatsi bwiza kandi tunakangurira abaganga b’amatungo kubafasha no kuzajya babagira inama”.
Usibye ibihombo aborozi n’abacuruza amata bahura nabyo ngo n’amakusanyirizo nayo abihomberamo kuko buri munsi hagombaga kwakirwa litiro 5000, ariko amenshi bagasanga yarapfuye kubera ubwatsi bubi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


