Umuryango wa FPR-Inkotanyi wungutse abanyamuryango 590 bashya bo mu murenge wa Cyanzarwe ndetse urubyiruko rushamikiye kuri uyu muryango rworoza inka abaturage 3 batishoboye banishyurira mituweri abantu 22.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Cyanzarwe hanasozwa amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje utugari yegukanwe n’urubyiruko rwo mu kagari ka Busigari batsinze abo mu kagari ka Gora kuri penaliti 4 kuri 2.

Habimana Jean De Dieu umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye mu muryango wa FPR inkotanyi avuga ko nk’urubyiruko bishatsemo ibisubizo nyuma yo kubona ko hari abaturage babuze inka.
Ati’’Nk’urubyiruko twashatse gutanga umusanzu nyuma yuko tumaze kubona ko hari abaturage bahawe inka hanyuma bakaza guhura n’ibibazo zigapfa ndetse tunongeraho mugenzi wacu bigaragara ko afite imibereho itari myiza nuko twishakamo ubushobozi nkuko twabitojwe inka ziraboneka ndetse haboneka na mituweri z’abantu 22’’.

Murorunkwere Donata yashiimiye urubyiruko rwamuhaye indi nka nyuma yukoa iyo yari yarahawe yibwe.
Ati’’Ndishimye cyane rwose nari narahawe inka nuko abagizi ba nabi barayiba nkakomeza nibaza uko nzabona indi ku bwamahirwe urubyoruko ruranshumbushije Imana ibahe umugisha’’.
Rucakabungo Pascal Chairman wungirije w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu yashimiye urubyiruko kubera kwishakamo ibisubizo nkuko babitojwe kuko aho inka iri imibereho iba myiza.
Ati’’Birashimishije cyane kuba urubyiruko rufata inshingano bakoroza inka ndetse bakishyurira mituweri gufasha umukene ni byiza cyane bifite icyo bivuze ku muryango wa FPR nkuko twabitojwe ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kuko umuryango wabonye inka unywa amata imibereho ikaba myiza nta mwana warwara bwaki’’.
Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Cyanzarwe uretse 590 barahiye hari abandi basaga 200 batabashije kurahira kubera gahunda zitandukanye zirimo n’isabato bityo iki gikorwa kikaba kizakomeza.





