Rubavu : Ibihangano by’ababumbyi bimaze imyaka 10 byarabuze abakiriya

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango ba Koperative y’ababumbyi ikorera mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, baravuga ko ibibumbano byabo byiganjemo inkono , imbabura , imitako , vaze n’ibindi byinshi byakozwe mbere y’umwaka wa 2011 ariko kugeza ubu bikaba byarabuze abaguzi.

Impamvu zituma ibi bihangano bitagurwa ngo nuko mu gihe akarere kabashyiriragaho iyi Koperative mu mwaka wa 2010 Kari kabijeje ko kazajya kanabashakira amasoko y’ibibumbano byabo, ariko kuva icyo gihe kugeza nubu nta muyobozi n’umwe w’akarere uranabasura ngo bamugezeho ibibazo byabo nk’uko byavuzwe na Umugwaneza Christophe, peresida w’iyi Koperative

Yagize ati ” Tumaze imyaka 10 dutangiye Koperative, ariko twabuze abaguzi mu gihe akarere kari karatwijeje amasoko , twabasabye ko bazadusura uko bagiye basimburana bose ntawe turabona, turasaba ko badufasha tukabona aho dutereka ibicuruzwa byacu mu mujyi wa Gisenyi cg Musanze.”

Mu bindi bibazo bafite birimo kutagira aho bacukura igitaka cy’ibumba kuko aho bacukura mu mirima y’icyayi cya Pfunda, bakaba bahora babirukaho nk’abajura.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu amaze iminsi ahamagarwa n’umunyamakuru wa bwiza.com ngo amubaze icyo akarere kabivugaho cyangwa ingamba ku by’ifuzo by’abaturage be, ntabwo yabashije kwitaba telefone no gusubiza ubutumwa yamwandikiye mu minsi igera kuri 4 kugeza ubwo inkuru yasohokaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge by’agateganyo wa Nyundo , Nagamabwire Leonidas, avuga ko bazakora ubuvugizi aho yagize ati” Tuzabasura mu nama y’inteko rusange yabo kugirango tumenye ibibazo bafite”

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 43 basigajwe inyuma n’amateka bakora ibibumbano bitandukanye kugeza ubutaka kubura abakriya no guterereranwa n’ubuyobozi bw’akarere .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *