20240613_091121.jpg

Rubavu: PSF yoroje imiryango 76, inatanga igishoro ku miryango 20

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu mu kwifatanya ni abanyarwanda muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, baremeye imiryango 76 itishoboye, ndetse banatanga igishoro ku miryango 20.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Kamena 2024 cyaherekejwe no kunamira Imiryango y’abatutsi bazize Jenoside ishinguye mu Rwibutso rwa Gisenyi rwa Komine ruje.

Imiryango 35 itishoboye niyo yorojwe Inka zifite amezi, hatangwa intama 41 ndetse imiryango 20 yahawe igishoro ngo ishore yiteze imbere.

Maniraguha Therese, Umwe mu baturage bagabiwe Inka, avuga ko izamufasha kubona ifumbire no kwiteza imbere dore ko ntan’urukwavu yari asanzwe yoroye.

Akomeza ashimira Urugaga rw’abikorera rwamwibutse, akavuga ko azayifata neza, ikamuha amata bikamuha kugira ubuzima bwiza.

Mabete Niyonsenga Dieudone, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri aka karere, avuga ko ibyo bakoze ari ibitekerezo by’abikorera bumvishe ko nabo hari umusanzu batanga mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ikorewe Abatutsi dusanga natwe nk’abikorrra hari uruhare dukwiriye kugira mu guhindura imibereho ku miryango yayirokotse itishoboye, kugira ngo yiteze imbere.”

Akomeza avuga ko iyo bitaba uruhare rwa buri umwe wikorera iki gikorwa kitari kugerwaho, ndetse ko bazakomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igihango abikorera bafitanye n’Igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritse abayirokotse batishoboye bakwiriye kugabirwa ibintu bifatika, bibahindurira ubuzima.

Ati “Kwibuka ku nshuro ya 30, twifuje ko bijyana no kuremera abantu ibintu bifatika, ku buryo imibereho ye ihita ihinduka agatera imbere mu buryo bwuzuye, ndetse turanakomeza kubashimira kuba bataraheranwe ni agahinda, ni bakomeza kurangwa n’indangagaciro zihamye zirimo gukunda igihugu n’abagituye, ubutwari n’ubunyangamugayo, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, bizatuma twubaka igihugu kizira amacakubiri, inzangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ishimwe yaboneyeho gushinira urugaga rw’abikorera mu karere rwabashije kugira icyo rukora gitanga umusanzu ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abazihawe yabibukije ko amatungo bahawe aziturwa abasaba kuyafata neza, ndetse ko biteze kuzababona imibereho yabo yahindutse.

Amatungo yasanzwe n’igishoro byose muri rusange byagabiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifite agaciro k’asaga Miliyoni 26 Frw.
20240613_091121.jpg
36b3e813-c711-43be-955b-bd07d8d74cf7.jpg
002301e2-6448-4612-9fd2-b469bf5ee524.jpg
e52acf3e-1cd0-4937-8d3f-a86284388d22.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *