Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw’Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk’aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk’aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n’izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga.
Aba baturage basanzwe batuye mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwakoresheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge bukamutegeka gukoresha nabi ububasha afite, akabambura inka eshatu bahawe n’ubuyobozi bwa koperative, ifatanyije n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda na Federasiyo y’abahinzi b’icyayi, none Ubuyobozi bukaba bwarananiwe guhuza imvugo, bigera ubwo aba baturage batangira gutabaza Ubuyobozi bw’Intara nabwo bubirenza ingohe.
Ubwo Umunyamakuru wa BWIZA yageragezaga gukurikirana iyi nkuru, nibwo yatahuye ko yaba Ubuyobozi bwa Koperative n’ubw’Akarere budahuza imvugo kuri iki kibazo.
Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ya Pfunda izwi nka COOTP ikorera muri zone z’icyayi za Rubavu na Rutsiro, baje kwibumbira mu itsinda ryitwa ‘Twisungane’ rigizwe n’abanyamuryango 30.
Inka eshatu aba baturage bavuga ko bazihawe n’umushinga EPT, nabo basabwa korozanya ngo batazazimya igicaniro, kugeza abanyamuryango bose bakwiriwe, ariko bakaba baratunguwe no kubona nyuma y’amezi 10 bazitunze ubuyobozi bw’Umurenge bwaracunze bagiye mu mirimo bukaza kuzitwara batabizi (Ibyo bafashe nko kuzinyagwa).
Nyuma yo kwakwa izi nka n’urwego rutazibahaye ntibanyurwe n’icyemezo cy’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo, aba baturage bongeye kuvuga ko iki kibazo cyakemuwe bya nyirarureshwa, kuko nta kuntu Urwego rwabarenganyije arirwo rwakagaruwe kongera kubakemurira ikibazo.
BWIZA yamenye amakuru ko kuri uyu wa Kane, tariki 12 2024 Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyundo, mu kagari ka Kavomo, mu mudugudu wa Kinyendaro, Isibo y’ubutwari bwakemuye ikibazo cy’itsinda Twisungane ishamikiye kuri COOTP.
Raporo Ubuyobozi bw’umurenge bwahaye ababukuriye yagiraga iti:”Nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo kwaka inka abari barazihawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaza kutabyumva neza ndetse bakitabaza n’izindi nzego, uyu munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari kumwe na DASSO Coordinator yahamagawe bamusaba ko umwanzuro wafashwe wo gusubizwa amafaranga yakoreshejwe bawemera maze basaba ko tujya kubumvikanisha.”
Ikomeza ivuga ko byakemuriwe imbere y’abanyamuryango b’itsinda, aho umwe watomboye inka yahise asubiza uwatswe inka ako kanya amafaranga yakoreshejwe nk’ay’umushumba ndetse n’imiti.
Aho umwe yavuze ko azayasubiza ku wa Mbere, undi utabashije kuboneka Presidente yasabwe kumumenyesha akazaboneka ku wa Mbere kugira ngo na we ayasubizwe aho bumvikanye ibihumbi 107,000 frw kuri buri umwe.
Uretse uyu muturage witabiriye ikemurwa ry’iki kibazo wafashe aya mafaranga, umwe mu batahagaragaye witwa Ntirugaya Jean Marie Vianney yatangarije BWIZA ko ataragira Inka umwaka, ngo igere ubwo ibyara natangira kunywa amata ngo bayamukure ku munwa ngo bamushukishe uduhenda bana.
Ati:”Inka nayiragiye umwaka igera ubwo ibyara, bayitwarana niyayo none ngo mfate amafaranga ibihumbi 100 Frw bisa nk’ikonamico, kandi ntaranze kwitura nk’uko amasezerano n’abafatanyabikorwa baziduhaye avuga, njye sinzayafata kugeza Ubuyobozi bwo hejuru budutabaye, kuko twandikiye Guverineri w’intara y’iburengerazuba ngo adutabare.”
Akomeza avuga ko atumva impamvu ubuyobozi bubayobora butarasobanukirwa gutandukanya Girinka n’izindi nka zitangwa, kuko asanga ibyamubayeho nta mutekano byamuhaye, dore ko n’inka baje kuzimwambura badahari bakigabiza ibiraro bakazisohoramo.
Hari ukutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubwa Koperative yatanze izi nka.
Dusabirema Pacifique umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) avuga ko bamwe mu bagize itsinda “Twisungane” bananiwe kwihangana bakavuga ko izo nka zizatinda kubageraho, cyokora habaye gusobanurirwa ko bagomba gutegereza.
Ati :”Sinzi ukuntu Ubuyobozi bwaje kwaka aba baturage izi nka batatumenyesheje, kuko abo banyamuryango tuzitanga bari bahari, ndetse byari byoroshye kuvuga uwo badashaka mu ruhame, none nimba bashaka Inka zambuwe abazimaranye umwaka bazitaho, bishobora guteza umwiryane ku buryo itsinda ryanasenyuka, risenywe n’ubuyobozi.”
Akomeza avuga ko ubwo bazihabwaga basabwe kujya bitura bagenzi babo, kugeza abanyamuryango b’itsinda bose uko ari 38 byagezweho.
Amakuru atangwa na koperative avuga ko abaguzi b’icyayi bifuje gufasha abahinzi b’icyayi nyuma yo guhura n’ibiza ndetse batanga amafaranga yo kubafasha ariko bo bafatanyije n’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) hamwe n’uruganda rwa Pfunda bahitamo uburyo bwo gufasha abanyamuryango 15 bahuye n’ibiza bahabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa birimo gutanga Inka ku matsinda 7, aho itsinda ry’abantu 20 ryahabwaga Inka 2 naho itsinda ry’abantu 30 bagahabwa Inka 3.



3 Responses
Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk’uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka
Kuri girinka mu murenge wa rugerero nabwo byarabaye uwari uyoboye ibuka bwana kalimbmuri uwo murenge nawe yakiniye muri iyo gahunda ya girinka ariko akingirwa na chaiman w umurenge bwana jean nepo
Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk’uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka
Ibi se bitaniyehe na ya Coperative y’inkoko Kagame yahaye b’abaturage batujwe muri wa Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero, ngo zizabakure mu Bukene, none zibereye iza bamwe mu bakozi ba Karere n’Umurenge, Hamwe nabo bishiriyeho ngo babibacungire, Umumwe ngo Ni Prezidante, Umukwe we ngo niwe Ushinzwe amasoko, Umuturage uvuze arakubitwa
Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk’uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka
ARIKO IBY’UWO MUDUGUDU WA MUHIRA RUGERERO-RUBAVU BIZARANGIRA GUTE? HARYA KUVA RIZAF (RESERVE FORSE) YASIGA INKOKO HAFI 8000 IBIRYO BYAZO, N’AMAFARANGA 49.000.000F BIGAFATWA N”AKARERE, BIKITWA COPERATIVE, (TUMUFITIYE-ICYIZERE-MUHIRA) IKAYOBORWA NA RURANGWA EULADE, YUNGIRIJWE NA THETEZA, N’UMUKWE WE WITWA MANU, NONE U USARURO AHO KUBA MILIONI700, UBU BEREKANA ATAGEZE KURI MILIONI70, NGO BAYAHABANA UKO BUKEYE, N’UMUGENERWABIKORWA, UWITWA SECRETARY, AMUKUBITA IZ’AKABWANA, ABATURAGE BAKENEYE ODITEUR WIGENGA AKAGARUZA IBYO BYIBWE,