sebeya.jpg

Rubavu: Umugezi wa Sebeya watumye imiryango 870 isembera

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Rubavu, ho mu ntara y’iburengerazuba habarurwa imiryango 870 idafite aho ikinga umusaya, ndetse ikaba itanafite ibibanza byo kubakirwamo, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka zasizwe n’ibiza by’umugezi wa Sebeya byibasiriye aka karere mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023.

Ibi umuyobozi w’akarere Mulindwa Prosper, yabigarutseho mu ishusho y’uko aka karere gahagaze uyu munsi nyuma yo kwibasirwa n’ibiza, ubwo bakomoreraga abafite amazu y’ubucuruzi mu isantere ya ya Mahoko na Kabirizi, kuri uyu mbere tariki 17 Kamena 2024.

Mulindwa ati “Hari ibyakozwe ngo hakemurwe ikibazo cyatezwaga n’umugezi wa Sebeya, aho imiryango yagizweho ingaruka mu ijoro ry’ibiza yari 5,048, aho dufite imiryango 870 idafite aho ikinga umusaya, itanafite ibibanza kuko bari baturiye Sebeya, bakaba batemerewe no kuhasubira.”

Akomeza avuga ko mu gukomeza gushaka ibisubizo bamaze kubakira imiryango 512, bikaba byarakozwe mu byiciro bitatu, aho imyinshi yiganje mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama.
Ikindi yagaragaje ni uko muri aka karere hakiri imiryango 1,070 ikodesherezwa ni akarere.

Ibyakozwe mu kubungabunga ubuzima bw’abaturiye umugezi wa Sebeya

Abaturage bose bari batuye muri metero 10 z’umugezi wa Sebeya barimuwe, hubakwa ibikorwaremezo kuri uyu mugezi ku buryo ibyakozwe bitanga icyizere ku baturage, ko amazi atazasubira kubasenyera.

Mu bikorwa bikomeye byakozwe bigatwara akayabo harimo urugomero rwa Musabike (Dam) ifata amazi ikayagabanyiriza umuvuduko, ikajya iyarekura geke gake ifite izindi ebyiri nazo ziyunganira zikayagabanyiriza amazi imbaraga.

Hubatswe ibiraro bitandukanye kuri uyu mugezi byisanzuye, ku buryo byorohereza amazi gutambuka atagiye gusenyera abaturage.

Ibi byose bijyana n’urukuta rw’amabuye rwashyizwe kuri uyu mugezi wa Sebeya, ibi byose bikaba byarakozwe mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

sebeya.jpg

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije IUCN.

Guhera mu mwaka wa 2019, nibwo umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya watangiye maze ukorera mu turere 4, Rutsiro, Rubavu, Ngororero na Nyabihu, aho wari ufite agaciro ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga wari ugamije gukumira ibiza byaterwaga ni uwo mugezi, harimo imyuzure, yangizaga ibikorwaremezo, isuri yavaga mu misozi ikikije uwo mugezi, igatwara imyaka mu mirima, no kwangiza ubutaka n’ibindi.

Muri uyu mushinga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage kandi hatewe ibiti, amashyamba, hacibwa amaterasi yindinganire n’ayikora, hatangwa ibigega bifata amazi y’imvura, horozwa abaturage baho ndetse aba arinabo bahabwa akazi ko gukora iyo mirimo.

83452a06-708c-479d-b022-c68a066e37b1.png
169d0ddb-0c1d-49f2-83d2-17d553e09ea5.png
fc503406-d03e-46ba-985d-a7e857f62ea2.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *