Mu kagari ka Mbuye,umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y’abagabo batatu, bafashwe bamaze kubaga imbwa ndetse bamaze no kurya ibyo mu nda .
Simbayobewe Justin bahimba Gahindura, wo mu kagari ka Mbuye , na Nzabahimana Emmanuel wo mu murenge wa Ntongwe , nibo basanze bafite imbwa ibaze, ndetse ngo bamaze kurya n’ibyo mu nda yabyo.
Bivugwa ko uyu Nzabahimana ari we wari wayizanye ayikuye mu murenge wa Ntongwe , ngo bombi bakaba bari basanzwe bazibaga ndetse bakazigemurira uwitwa Ukobucyeye wo mu murenge wa Mbuye, bivugwa ko nawe ashobora kuba afite aho yazigemuraga, mu ri za resitora cyangwa mu byocyezo.
Intandaro yo kumenyekana kw’aya makuru ngo ni umugabo witwa Bizimana Fidel wagiye agiye kureba ibishyimbo yibwe na Simbayobewe , bahimba Gahindura, akabimufatana ndetse agahita ahasanga iyo mbwa bamaze kuyikuraho uruhu, nawe agahita yihutira gutanga ayo makuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Byiringiro Jean Paul ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, nawe yemeza ko ayo makuru ariyo ndetse akanavuga ko aba bagabo uko ari batatu babyemera, bakanavuga ko ari abahigi b’imbwa ndetse ko basanzwe banazirya, bakanavuga ko ngo inyama zazo ziryoshye cyane.
Gusa ariko uyu munyamabanga nshingwabikorwa, avuga ko kubera kurya imbwa bihabanye n’umuco nyarwanda, aba bagabo bagiye gushyikirizwa polisi kugira ngo babazwe impamvu yabyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati ” kurya imbwa ni ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda, kandi umuco ugira amategeko awurengera, niyo mpamvu aba bagabo tugiye kubashyikiriza polisi kugira ngo babazwe impamvu babikoze, ndetse ko harimo umwe wanafatanywe ibishyimbo yibye, nabyo abe yabibazwa, ikindi nuko babyivugiye basanzwe bazibaga, birashoboka ko bari bafite aho bazigemura, haba mu maresitora cyangwa ku byocyezo , bityo babe banakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane koko aho bazibagaga bazijyana.”
Si ubwambere mu Rwanda havuzwe kurya imbwa kuko mu mwaka wa 2015 ahitwa Rilima muri Bugesera bataye muri yombi umugabo bashinjaga bavugaga ko yaryaga inyama z’imbwa ye yari yapfuye aho kuyihamba, ndetse no mumujyi wa Kigali hari abagiye bafatwa baguri sha inyama z’imbwa.

Jeanne /Bwiza.com
Â
Â


