Muri gahunda yo gukangurira abahinzi ba kawa kuyikunda no kuyifata neza ndetse no kubana neza n’inganda ziyitunganya mu karere ka Ruhango, abahinzi bo mu murenge wa Mbuye bagaragaza ko kuba nta ngemwe ubu bafite ngo batere izindi ari imbogamizi ikomeye bafite.
Bakundikije Theogène, umwe mu bahinzi bayo muri uyu murenge avuga ko yari asanzwe aba mu bukene bukabije iki gihingwa ngo kikaza kumukenura, yahoze atuye muri nyakatsi, ubu yemeza ko ari mu nzu nziza yishimiye akaba n’umworozi w’inka ya kizungu.
Yagize ati “ikawa yankuye mu bukene, mfite ibiti ibihumbi bitatu nashatse kubyongera ngo ntere nyinshi kuko ikawa zacu imyaka ibiri ziba zitangiye kwera ariko nabuze ibiti byo gutera, nta hantu nabikura yewe iki kibazo ngisangiye n’abandi bahinzi, birazwi ko umurenge wacu wera cyane kawa kandi iyo tuyejeje tubona amafaranga menshi”.
Ni ikibazo ahuriyeho na Uwiringiyimana Jean de Dieu nawe uvuga ko bamaze kubona ukuntu yera muri uyu murenge wa Mbuye, abaturage bitabiriye kuyihinga ariko ubu bakaba barabuze aho bakura izindi mbuto ngo batere bundi bushya cyangwa n’abafite izishaje babe bazisimbuza.
Umukozi ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu karere ka Ruhango, Hakizimana Emmanuel, avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’ingemwe muri aka karere gihari ariko ngo kirimo gushakirwa umuti.
Agira ati«abanyenganda bacu biyemeje kujya bategura ingemwe kugira ngo bakomeze bagire kawa ndetse n’izishaje zigasimburwa, ubu mu murenge rwa Ntenyo ho uruganda rwabo rwamaze gutubura ibihumbi 20 bazihaye abaturage, baraziteye gusa zabaye nkeya ariko basabye undi murama muri NAEB, hano rero ubu naho hari uruganda kandi rwiyemeje ko uyu mwaka utararangira bazaba bafite ingemwe ibihumbi 70 kandi nanjye iki kibazo nakigejeje kuri NAEB ntekereza ko umurama numara kuboneka bazatubwira ingemwe nizimara kuboneka tuzazibaha muri uriya mwaka bazabona ingemwe batere »
Uko imyaka igenda yigira imbere umusaruro wa kawa urushaho kugenda utera imbere muri aka karere, uyu muyobozi akavuga ko byatewe no kwegera abahinzi bakabakangurira guyifata neza no kumenya kuyikorera neza ndetse ngo byanatewe n’uko ifumbire isigaye ibagereraho igihe.
Mu karere ka Ruhango mu mwaka wa 2017/2018 umusaruro wa kawa ugeze kuri toni 2904.6 uvuye kuri toni 925 mu mwaka wa 2014-2015.


