inkari.png

Ruhango: Arashinja Mudugudu kumwaka ruswa y’igitsina yambaye ubusa buri buri

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Dusabimana Claudine utuye mu Mudugudu wa Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango aravuga ko Umuyobozi w’Umudugudu atuyemo yitwikiriye ijoro, ajya kumusaba ruswa y’igitsina kugira ngo ajye amuha uburenganzira bwo gucuruza akabari yisanzuye, bigera aho umuyobozi yiyambika ubusa, atangira kwikinisha.

Dusabimana yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko Mudugudu yamuteye mu masaa saba y’igicuku, ati: “Yanyatse ruswa y’igitsina kugira ngo ngombe ncuruze akabari. Noneho ndamuhakanira, maze kumuhakanira, ashaka gukoresha ibindi by’ingufu ngo amfate, nyine amfate ku ngufu. Turagundagurana, ndamunanira, maze kumunanira yari yakuyemo imyenda yambaye ubusa, yafashe umwanzuro wo kwikinisha, asohorera aho ngaho kuri sima, amaze kuhasohorera, ahita yikinga no mu nguni, arahanyara.”

Yakomeje asobanururira umunyamakuru uko byabanje kugenda, ati: “Yaherekeje abajyanama b’ubuzima, amaze gusohoka, yafashe urufunguzo, asiga harangaye, urufunguzo ararusohokana, nanga kujya kuryama mvuga ngo ari bugaruke ampereze urufunguzo rwanjye. Arangije, Mudugudu aho agarukiye araza arakingura, n’ubundi kuko nta rufunguzo rwarimo, yakoze kuri serile, arinjira, amaze kwinjira ahita ahubuza imyenda ye, atangira kwikinisha, anyereka buryo ki agomba kundongora, ngo yarambonye yumva arankunze. Ibintu byinshi cyane.”

Uyu mugore uvuga ko umugabo we atari yaraye mu rugo muri iryo joro, ngo yasabye Mudugudu kumusohokera mu nzu agataha, arabyanga, bararwana.
Uwimana avuga ko yamenyesheje umugabo ibyamubayeho, amutegeka gutanga ikirego, ati: “Nutabihagurukira, ndamenya ko n’ubusanzwe muri kumwe, mubikora.”

Uyu mugore ushaka kurenganurwa, avuga ko yareze Mudugudu mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruramuhamagaza ruramubura. Yemeza ko ibimenyetso byamurengera bihari kuko aho Mudugudu yanyaye n’amasohoro bikiri muri iyi nzu.

inkari.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *