Ruhango: Umugabo yatewe icyuma ubwo yafatwaga asambana n’umugore w’abandi, aburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ubarijoro wo mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yaburiwe irengero nyuma yo guterwa icyuma n’umugabo witwa Dushime ubwo yamufatiraga mu cyuho amusambanyiriza umugore witwa Batamuriza.

Abaturanyi babo babwiye BTN TV ko iyi nkuru yabaye nka saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2021, bamenye ibyayo neza mu gitondo ubwo bageraga aho Ubarijoro yaviriye amaraso menshi nyuma yo guterwa iki cyuma.

Umwe muri bo yasobanuye ati: “Twahuye n’ikibazo cy’umuntu wateye undi icyuma. Hari nka saa mbiri za nijoro ariko abaturage babimenye saa kumi n’imwe za mu gitondo. Ni umugabo wasanze umugore we ngo yamusambanya.”

Undi muturage asobanura ko bageze aho byabereye, ati: “Ubwo ngubwo twagumye kuba turi hano, ndetse twanageze aho yari aryamye uwo muntu, tuhasanga icyuma, tuhasanga amaraso, tuhasanga n’imyenda ye.”

Ubarijoro bamubuze aho ngaho, batangira gukurikirana inzira iriho ibijojoba by’amaraso bamushakisha ariko baramubura. Bakeka ko Dushime yaba yaramwishe, yarangiza akamuhisa.

Abaturage bavuga ko Dushime na Batamuriza, bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, mu gihe iperereza kuri iki cyaha rigikomeje.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Mbuye, Kayitare Wellars yabwiye umunyamakuru w’iyi televiziyo ko koko Dushime na Batamuriza bamaze gutabwa muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *