Rulindo:Ikirombe cyagwiriye barindwi,batatu barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Masoro,Akagari ka Nyamyumba mu mudududu wa Kabuga,ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu 7 batatu muribo barapfa.

Iki kirombe cyabagwiriye kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Ugushyingo 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba,nibwo hamenyekanye amakuru yuko igitengu kigwiriye abantu 7 bacukuraga amabuye y’agaciro.

Muri aba barindwi cyagwiriye batatu bahise bapfa,abandi bakuwemo bahise bajyanwa ku Bitaro bya Rutongo kwitabwaho n’abaganga.

Kabayiza Alcade,Gitifu w’Umurenge wa Masoro,yemereye BWIZA aya makuru,

Ati:”Mu kagari ka Nyamyumba, Umudugudu wa Kabuga, ejo abantu 7 bitwikiriye imvura nyinshi yagwaga, bajya mu mukoki gucukura agasegereti kuburyo butemewe, kubera ko ubutaka bwari bwasomye, kirabaridukira.

Twaratabaye, 4 bakurwamo ari bazima, abandi 3 bakurwamo bitabye Imana. Abakomeretse bagejejwe kwa Muganga baravurwa, muri bo 3 batashye, kuri centre de sante ya Masoro hasigayeyo umwe.”

Muri uyu murenge hakunze kugaragara inkuru z’abantu bakunze kugwa mu birombe baba bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *