RURA na Yegomoto bavugutiye umuti ikibazo cy’akajagari kagaragara mu bamotari

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) cyahaye  Kompanyi ya Yegomoto icyemezo cyo gutangiza uburyo bushya bwiswe “Intelligent Connected Fare Meter”(ICFM).Ubu ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y’urugendo rwa moto hifashishijwe ikoranabuhanga buje gufasha ndetse no kunoza byinshi mu bijyanye n’ingendo zikorwa hifashishijwe moto mu Rwanda. Impande zombi ziremeza ko ubu buryo buzaca akajagari kagaragaraga mu bamotari.
Umuyobozi wa Yegomoto mu Rwanda,Karanvir Singh aganira n’itangazamakuru kuwa 13 Gashyantare 2018 yavuzeko ubu ari uburyo bwakorewe inyigo kuva muw’2016,bukaba bukora mu buryo bwo kubara uburebure bw’urugendo rwakozwe hakishyurwa hakoreshejwe ikarita,ibintu avuga ko bizafasha gukoresha neza igihe,kunoza umutekano ku mpande zombie ndetse no gutanga akazi ku rubyiruko.
Bwana Karanvir Singh yagize ati”Biteye ishema kuba u Rwanda ari rwo rubaye urwa mbere mu gukoresha ubu buryo aho umugenzi yishyura moto adatanze amafaranga mu ntoki,twafashe igihe kirenga umwaka n’igice dukora ubushakashatsi ngo turebe imbogamizi ziri mu bijyanye no gutwara abantu kuri moto.Twatangije ubu buryo mu rwego rwo gukemura izi mbogamizi ndetse no kunoza imikorere y’abakora uyu mwuga,twizeye ko bizagenda neza”.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu,RURA n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bazashyira mubazi za ICFM kuri moto zose zikorera mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mezi icyenda mu Rwanda hose kugira ngo gutwara abagenzi kuri moto bikorwe mu buryo bwiza,bunogeye abagenzi ndetse n’abatwara moto.
Umukozi wa RURA ushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi,Aron Ndagijimana yavuze ko hari gutegurwa inyigo ijyanjye n’imikorere igenga ishyirwamubikorwa ryubu buryo bushya bwo gutwara abantu kuri moto.
“Turimo gutegura amabwiriza agenga imikorere y’ubu buryo bushya bwo gukoresha ICFM,hakubiyemo ibijyanye n’amabwiriza ngengamikorere, ibihano n’ibindi bitandukanye byafasha mu iyubahirizwa ry’ishyirwamubikorwa ry’ubu buryo bushya tuzabamenyesha binyuze mu igazeti ya Leta”.
Abajijwe icyo abatwara abagenzi kuri moto bazungukira mu gukoresha ubu buryo bushya,Bwana Aaron Ndagijimana yavuze ko bizabarinda gukorera mu kajagari, kwibwa moto zabo kuko iyi mubazi ya ICFM ikoresha uburyo bwa GPS ndetse n’umutekano wabo hirindwa ibyaha bikorwa hifashishijwe abatwaye moto.
Uyu muyobozi yasoje ashimira Kompanyi ya Yegomoto ku bw’iki gitekerezo cyiza yagize  ndetse abizeza ubufatanye anakangurira n’abandi bashoramari gukomeza gushakira umuti ibibazo igihugu gifite.
U Rwanda rubaye ighugu cya mbere gitangijwemo ubu buryo bwa Yegomoto aho umugenzi  yishyura amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga.Ni nyuma yaho ubu uburyo bumaze igihe butangiye gukoreshwa ku modoka zikorera mu mujyi wa Kigali.
Fred Masengesho Rugira  /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *