Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butazigera bwihanganira abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafungura utubari bagatereka abantu inzoga kandi bazi neza ko bibujijwe, kimwe n’abatwimuriye mu ngo zabo bigateza umutekano muke imiryango yabo, ko batazigera bihanganirwa, kuko ngo gushaka gusubiza Akarere mu bihe bibi bya COVID-19 kamazemo igihe kirekire ari ubugome nk’ubundi bwose bukwiye kurwanywa na buri wese.
Ubu buyobozi bubitangaje mu gihe muri aka karere hamaze iminsi hafatwa abafungura utubari, abamaze gusinda bakanarwana ku manywa y’ihangu, hakabamo n’abakomeretsanya mu gihe bizwi ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize utubari dufunze, bamwe mu bafatwa barenze kuri aya mabwiriza bagacibwa amande,hakaba ababireka n’abakomeza kubirengaho,aba babirengaho nyamara bigishijwe bakaba bagomba ibihano byisumbuyeho.
Umwe muri ba nyir’akabari uherutse gufatanwa abantu 7 banyweraga mu kabari ke mu masaa tatu z’ijoro witwa Nzamwita Emmanuel yavuze ko abisabira imbabazi n’ubwo we n’abo bafatanywe bari bamaze gucibwa amande, aho yemeraga ikosa akavuga ariko ko ryakozwe n’abakozi be atabizi kuko ababahamagaye bari bababwiye ko babategurira icyo barya, bahagera bakaka n’inzoga bakazihabwa kugeza ubwo banarengeje amasaha yo gufunga ibikorwa byose mu mujyi, asaba na bagenzi be bakiri muri izo ngeso kubireka hakiri kare.
Ati: “Ni byo mu kabari kanjye inzego z’umutekano zahafatiye abahanyweraga kandi bibujijwe ariko byakozwe n’abakozi banjye natashye kuko jye ubusanzwe mba nagafunze ngafungurira ushaka icyo kurya gusa, ariko nsabye imbabazi sinzongera kurenga ku mabwiriza, nkanibutsa n’abandi bacuruza utubari ko bakwiye gutegereza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo kudufungura kuko icyorezo kigihari, cyane cyane ko nababajwe cyane n’amande naciwe ntanakoze.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul avuga ko muri uyu mujyi ibikorwa nk’ibi byo gufungura utubari barenze ku mabwiriza bihari, igiteye impungenge cyane kikaba abashinze utubari mu ngo zabo bikabangamira imiryango, hakaba n’abagenda bafungura utubari dushya barabanje gucururizamo ibindi bintu bajijisha, akavuga ko abafashwe bigishwa bagacibwa n’amande,utwo tubari dushya tugafungwa kandi ko kizira kikaziririzwa gufata inzu umuryango utuyemo igahindurwa akabari n’uwo muryango uyirimo.
Ati: “Ni ikibazo duhanganye na cyo kuko turabafata tukagira aho tubicaza tukabigisha bagacibwa n’amande kuko hari n’abo dufatira mu yari asanzwe ari amacumbi ararwamo n’abagenzi yarahinduwe utubari,udushyashya two tugahita tudufunga, iyo bibaye insubiracyaha n’amande ashobora kwiyongera. Gusa ntitubafunga kuko si ikosa rifungirwa keretse habaye hari nk’abazanyemo urugomo, ariko bakwiye kumenya ko ibyo wakora byose utitaye ku buzima bwawe n’ubw’abandi ntacyo byamara.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko impamvu bafatwa ariko ntibicike ari uko bigoye kuvana inyota mu bantu ariko ko iyo nyota idakwiye kubagusha mu makosa yo kurenga ku mabwiriza.
Ati’’ Ntiwavura abantu inyota,abantu baba bafite inyota abatamenya uko bayitwaramo ni bo dufata ku bufatanye na polisi n’izindi nzego, tugasaba abaturage bose kubahiriza amabwiriza nk’uko yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, buri wese akabyumva bitabaye ngombwa ko ubuyobozi bumwiruka inyuma.’’
Iki kibazo ngo kiragaragara mu bice byose bigize iyi ntara y’uburengerazuba, umuvugizi wa polisi y’igihugu muri iyi ntara CIP Karekezi Bonaventure akibutsa ko aya mabwiriza yashyizweho kubera ibihe bidasanzwe byo guhangana na COVID-19 igihugu kimazemo umwaka urenga, gukurikiza neza amabwiriza bikaba ari byo bizatuma basubira mu mirimo yabo nk’uko byari bimeze mbere,ko gufungura utubari bitegeze byemerwa na rimwe kuva iki cyorezo gitangiye.
Ati: ’’Abantu nibubahirize amabwiriza uko ari. Niba utubari dufunze turafunze, ntabwo rero polisi n’inzego dukorana tuzigera turebera abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko ababikora na bo bazi neza ko bitemewe. Dukore ibyemewe ibitemewe tubireke.’’
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


