abagana_ibi_bitaro_baravuga_ko_bigaragaza_impinduka_mu_mikorere_kuruta_mu_myaka_ishize.jpg

Rusizi: Abagana ibitaro bya Mibilizi barishimira impinduka mu mitangire ya serivisi

Sangiza iyi nkuru

Abagana ibitaro bya Mibilizi biri mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ko basigaye bahakirirwa neza babigannye,bitandukanye no kuva mu myaka ya 2016 kugeza muri 2019, aho bahuraga n’abaganga n’abaforomo babuka inabi aho kubaha serivisi zinoze kugeza n’aho bamwe bazinukwa kongera kuhivuriza, abahakora bakavuga ko iyo serivisi mbi koko yahabaga ariko yaterwaga no kudahembwa banahembwa bagahembwa nabi kugeza ubwo bamwe batangira kujya bigira ahandi, ubu bikaba byarakemutse,ubuyobozi bw’ibitaro bukizeza ababigana gukomeza kubaha serivizi zinoze.

Iki kibazo cyaravuzwe cyane muri ibi bitaro muri iriya myaka kugeza nubwo bamwe mu bahakora n’ababigana bahuruza itangazamakuru buri wese aribwira akababaro ke, bamwe mu babigana ubu babiganaga icyo gihe baganiriye na Bwiza.com bakavuga ko byageze igihe bumva bakwigira mu bindi bitaro nka Gihundwe n’ahandi, byakubitiraho n’umuhanda Mashesha-Mibilizi wari warangiritse bikabije,abaturuka mu mirenge y’ikibaya cya Bugarama badashobora kugera muri ibi bitaro bya Mibilizi,abatagiye kwa magendu kandi ibigo nderabuzima byabohereje kuri ibi bitaro bakavuga ko bahitagamo kwigumbira mu ngo aho kuza kwirirwa bacunaguzwa n’abakabahaye ubuzima.

Kanyabusozo Albert w’imyaka 58 y’amavuko wo mu kagari ka Nyamigina,umurenge wa Gikundamvura muri aka karere umaze igihe kinini agana ibi bitaro yagize ati: “Basigaye baduha serivisi nziza noneho ubanza barahuguwe, kuko mu myaka ishize wumvaga kuza kwivuriza hano birutwa no kugana magendu, umuhanda uri bunyuremo uza, uko uri bwakirwe kuko bamwe mu baganga bakukaga inabi ukumva urahazinutswe kandi waraye nzira uza kuko hari abarara nzira ngo bazazinduke bavurwe kare batahe, ukongera ukarara nzira kubera kutavurwa, bikatubabaza cyane ariko ubu byarahindutse.’’

Yunzemo ati: “Urebye twatangiye kongera kwitabwaho neza hagati mu mwaka wa 2019, ni ho umuntu yagorwaga no kuhagera gusa kubera umuhanda Mashesha-Mibilizi wari mubi cyane,ariko wahagera ukabona noneho urakirwa neza,uwo ubajije akakurangira aho ugana, bigenda bigaruka buhorobuhoro n’ubu turishimye rwose.

Nk’ubu navuwe kare ngiye guhita nsubira mu rugo kandi icyo gihe ntibyakundaga. Nkatwe tugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kuza tugasubirayo tutavuwe byaratubabazaga cyane ariko ubu turitabwaho mu ba mbere. Twizere ko bitazaba iby’akanya gato bizakomeza tugakomeza kugirira icyizere abo tugana, tugakomeza kubwirwa neza nk’uko bimeze ubu, mbese kugera mu maboko ya muganga bigatanga icyizere cyo kubaho aho gusubirayo indwara yiyongereye kubera kubwirwa nabi n’abakaguhaye icyizere cyo kubaho.’’

Kanamugire Alphonse, umuforomo kuri ibi bitaro, yemera ko koko ikibazo cy’imitangire ya serivisi mbi cyahavuzwe bigahuruza n’itangazamakuru kubera ko ari abagana ibi bitaro n’ababikoramo babonaga hari uburenganzira bwabo butsikamirwa bose basaga n’abarambiwe.

Ati: “Ni byo byarasakuje cyane kandi byari byo,serivisi zatangwaga nabi rwose, bigaterwa n’uko abakozi bahembwa n’ibitaro ubwabyo tutahembwaga tumara amezi menshi nta gashahara tubona kanaza kakaza nabi, kandi nta handi duhinga uretse gutegereza umushahara, tugataha dukwepana n’abo tubereyemo imyenda bikagaragara nabi,igihe umushahara utaza rero ntiwakora wishimye.

Ikindi cyatumaga akazi gakorwa nabi ni uko hejuru y’uwo mushahara tutabonaga, haniyongeragaho kutabona agahimbazamusyi ( PBF) kagahabwa abaganga ( médécins) gusa abandi tukakabura kandi gatangwa na MINISANTE tukibaza impamvu kahabwaga abo gusa twe tukakimwa kandi natwe tukagenewe.
Bizana umwuka mubi cyane mu bitaro kugeza n’aho n’abakozi ubwabo batavuganaga, waba uri nka shefu wa serivisi rukana wabwira umukozi gukora akazi akakureba gusa akakwihorera, mbese byari bigeze habi pe, serivisi zari mbi cyane natwe turabyemera, nubwo twapfaga gukora kuko ubusanzwe mbere yo gutangira akazi kacu nk’abaganga n’abaforomo hari indahiro turahira,ariko ntibyabuzaga abarambiwe kugata bakigendera.’’

Abajijwe impamvu yabiteraga n’uko yaje gukemuka, ati: “Byaterwaga n’uko ibitaro byari bifite abakozi benshi cyane byihembera bakarenga ubushobozi bwabyo , gusaranganya utwo dufaranga mu bakozi benshi kandi hari n’ibindi bikeneye gukorwa bikaba ibibazo,tukaba iyanga bikagenda nabi, ariko turashima ubuvugizi bwakozwe na Diyoseze gatulika ya Cyangugu nyir’ibitaro n’ubuyobozi bw’aka karere bigatuma MINISANTE ifata abakozi benshi muri abo ibitaro byihemberaga ikabahemba,kuko byabahembaga bikora n’iyo mirimo yindi ikenewe mu bitaro na yo ikadindira bigaragara, uwo mugogoro ugabanutse duhembwe neza bituma serivisi zongera kunoga kuko ntiwanoza serivisi ushonje.’’

Abajijwe we ingaruka abona byagiraga ku babagana cyane cyane abawayi n’abagore batwite, ati: “Si bo bonyine bahahombeye n’ibitaro ubwabyo byarahahombeye cyane kuko byaje gutuma bamwe mu batuganaga batangira kwigira ahandi kuko iyo umuntu abona aho ajya ahabwa serivisi mbi,cyane cyane iz’ubuzima arigendera,cyane ko burya umuturage icya mbere aba akeneye ni ukubwirwa neza kandi ntibabibonaga.

Umurwayi akugezeho icyihutirwa cya mbere ni ukumubwira neza. Iyo umubwiye neza,ukamuyobora n’umutima mwiza utamurakariye,ku bunararibonye mfite nasanze n’uburwayi yari afite bugabanuka no kumuvura bikakorohera kuko muba mwabaye umwe.
Birafasha cyane kumubwira neza,ukamuha serivisi nziza, kuko burya iyo ururimi rwabaye rwiza n’ibindi bigenda neza, kandi umukozi ushonje ntavuga neza. Cyari ikibazo gikomeye cyane ariko kuva hagati muri 2019 MINISANTE imaze kubikemura ubu serivisi zimeze neza cyane, turishimye bigatuma n’abatugana tubashimisha, nta mukozi ukigenda ahubwo nubwo hano ari mu cyaro hari n’abo mu mijyi bifuza kuza kuhakora, ibitaro birabasha kugira ibindi bigeraho by’iterambere kurusha icyo gihe, mbese ibintu ni uburyohe wa mugani w’ab’ubu.’’

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nzaramba Théoneste wahageze mu mpera za 2018,avuga ko koko ibyo bibazo byahabaye yanabisanze byatumaga abakozi bahora bigendera n’abasigaye kikaba ari ikirenge kimwe gihari ikindi kiri ahandi ariko ku bufatanye na Diyoseze gatulika ya Cyangugu nyir’ibitaro, Akarere na MINISANTE byarakemutse akizeza ko bitazanongera kumvikana.

Ati: “Ni byo, serivisi hano zigeze ziba ikibazo gikomeye cyane,binyura no mu itangazamakuru abakozi basa n’abigaragambya, ku bufatanye na Diyoseze gatulika ya Cyangugu,Akarere na MINISANTE dukora ku buryo umukozi akora yishimye, ubu barahembwa neza ku gihe, agahimbazamusyi karazira igihe kandi gashimishije, kandi iyo abakozi bakora bishimye n’abatugana bishimira serivisi bahabwa, nta mukozi tukigirira impungenge ngo ejo azaducika ahubwo twumva abavuga ko bifuza kuza gukora hano,ikibazo kigihari gusa ni uko ibitaro bidafite amacumbi y’abakozi ariko uje ntitumuburira aho akora ataha.’’

Avuga ko icyo gihe induru zivuga mu bakozi bose bari bafite,abagera kuri 80% bihemberwaga n’ibitaro bikabibera umutwaro ukomeye cyane, ubu abo byihembera bageze nko kuri 30%,agasanga igihe MINISANTE n’abo izabibahembera bizatuma hari intambwe yindi batera mu kongera ibikorwa remezo bihakenewe cyane cyane nko gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abakozi no kuzitira ibitaro,kuko kuba bitazitiye na byo hari ibyo bibangamira.

Ibitaro bya Mibilizi byashinzwe mu 1952, bitanga serivisi zinyuranye nk’ibiri ku rwego rw’Akarere, ababigana baturuka mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama kimwe n’umurenge wa Butare bagasaba Akarere ko nyuma yo gutunganya umuhanda Mashesha-Mibilizi ubigeraho watezaga ibibazo mu minsi ishize, kanashishikariza abashoramari bakahashyira imodoka itwara abagenzi kuko bagikora urugendo rurerure babigana cyangwa bagatanga amafaranga menshi ya moto, bakibaza impamvu hatajya imodoka ibatwara niba koko umuhanda warakozwe neza,utarasondetswe nk’uko hari n’abaturage bamwe babivuga nubwo ibyo kuwusondeka ubuyobozi bw’aka karere bubihakana.
abagana_ibi_bitaro_baravuga_ko_bigaragaza_impinduka_mu_mikorere_kuruta_mu_myaka_ishize.jpg
aba_baturage_bavuga_ko_mbere_baganaga_ibi_bitaro_birozonga_kubera_serivisi_mbi_ariko_ubu_ngo_barabona_hari_byinshi_bihinduka_umusi_ku_wundi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *