Uyu mukecuru na we ngo ababazwa n'uko iyi nzu isigaje iminsi mike ikagwa nta muyobozi n'umwe nibura uraza ngo ahagarare ku muryango wayo arebe uburyo imeze.

Rusizi: Abageze mu zabukuru barataka inzara n’imibereho mibi cyane

Sangiza iyi nkuru

Abasaza n’abakecuru bafite kuva ku myaka 65 y’amavuko kuzamura bo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Shara, umurenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko babayeho mu mibereho mibi cyane bakeka ko ubuyobozi bw’aka karere butazi kuko ngo butajya bubasura ngo buyimenye, aho bamwe bavuga ko barara mu nzu zatobaguritse amabati nyamara ubuyobozi bw’akagari kabo bukavuga ko ntacyo zibaye, abandi barara ku byatsi no ku misambi bakumbagara, bamwe muri bo bakavuga ko inzara igiye kubahitana.

Uyu mukecuru na we ngo ababazwa n'uko iyi nzu isigaje iminsi mike ikagwa nta muyobozi n'umwe nibura uraza ngo ahagarare ku muryango wayo arebe uburyo imeze.
Uyu mukecuru na we ngo ababazwa n’uko iyi nzu isigaje iminsi mike ikagwa nta muyobozi n’umwe nibura uraza ngo ahagarare ku muryango wayo arebe uburyo imeze.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bigaragara ko ari umubare munini muri uyu mudugudu, bavuga ko bari mu mibereho y’ubwigunge n’inzara kuko batakibasha no kugira icyo bimarira nta n’imiryango yindi bafite yo kubitaho n’abayifite yarabatereranye na yo itishoboye, bamwe bakavuga ko n’inkunga y’ingoboka bita ‘saza neza’ abageze mu zabukuru bagenerwa n’umukuru w’igihugu bo itigeze ibageraho kuko ngo batamenya abayihabwa uko batoranywa, abayihabwa bakavuga ko ibageraho ibibazo byarabarenze, kubera ubuke bwayo n’ubundi imibereho igakomeza kuba mibi kuko hari n’abayikodeshamo inzu babamo, bagasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo n’Akarere kumanuka bukabegera bukabumva.

Bavuga ko ikibashengura cyane muri ibi ari uko hari abo abayobozi b’amasibo bandika mu bazubakirwa kubera kuba mu nzu zigiye kubagwaho n’amabati yashwanyaguritse ku buryo imvura igwa bagasasura ibyo byatsi n’imisambi ngo batanyagirwa, bagasasa ihise, yakesha ijoro bakarara bicaye, nyamara ubuyobozi bw’akagari ibyo ab’amasibo bakoze bakabihindura zeru ngo izo nzu ntacyo zibaye, ubuyobozi bw’umurenge bukagendera ku byakozwe n’akagari birimo ibyo bita amanyanga ntibwimanukire ngo burebe imibereho babayemo bikarangirira aho kubera kutagira kivugira, bagahora mu mibereho mibi cyane.

Kurakure Ayobu w’imyaka 94 ubana n’umugore we w’imyaka 60, avuga ko yimukiye muri uyu murenge avuye mu wa Rwimbogo n’utwo yahazanye tumushiriraho, saza neza ntiyamugeraho,nta karima,nta gatungo,nta mbaraga zo kwirwanaho ngo asoze iminsi ye yo kuba kuri iyi mu mahoro,akibaza impamvu atitabwaho.

Ati’’Mbayeho nabi cyane nawe urabona ko ku myaka yanjye nta kindi nakwimarira, utwo nimukanye twanshiriyeho,numva ngo abandi bahabwa saza neza sinzi n’uburyo abayihabwa batoranywa, nta hepfo nta ruguru, akarima nari nagerageje kugura mpimukira bakanyujijemo imihanda bansenyera urugo,ikindi gice bakinyuzamo amatiyo y’amazi, nta n’igiceri bampaye, mbura aho mbariza ndaceceka,nkifuza ko ineza umukuru w’igihugu yagiriye abandi nanjye nayigirirwa n’iyo saza neza ikangeraho nkazava muri iyi si amahoro ntanduranije.’’

Karinone Adèle w’imyaka 83,avuga ko nubwo abona saza neza imibereho ikomeza kuba mibi kuko abona amafaranga 10.000 mu kwezi akayasaranganya n’abuzukuru be umuhungu we yataye akigendera agashira nta n’akenda aguzemo bityo bityo, inzu yamutobagurikiyeho ariko iyo mu isibo bamwanditse ngo azubakirwe ubundi buyobozi n’abaturage bandi bavuga ko ayora saza neza nta nzu akwiye.

Ati’’ Mfite ubwoba ko imvura nigwa bazankura muri iyi nzu ndi umurambo yanguyeho kuko nta gisigaye. Inkunga ndayibona ariko ikaza ari iyanga kubera kuyisaranganya n’utwuzukuru twanjye umuhungu wanjye yantanye akigendera, nandikwa mu bazubakirwa ubuyobozi bw’akagari bukankuramo ngo nyora saza neza buri kwezi ntacyo mbaye,rwose turababaye pe!’’

Nyirarusatsi Ancilla w’ imyaka 61 na we ati’’ Mba mu kazu nkodesha amafaranga ibihumbi bibiri mu kwezi igice cy’icyumba na salo kuko ikindi gice kibamo abandi, ninginze ubuyobozi ngo bunyubakire mu isibo bakabyumva bigapfira mu buyobozi bwo hejuru kandi imibereho ndimo ntawayifuriza undi, nibura banyubakire n’akazu gato mve mu gusembera nshaje kuko nta wundi ndebaho wagira icyo amarira.’’

Muhawenimana Capitoline umaranye igihe uburwayi bwa kanseri avuga ko igice aryamamo kigiye kuzamugwira nyamara abayobozi bahagera bakavuga ko inzu ye imeze neza nta kibazo afite.
Muhawenimana Capitoline umaranye igihe uburwayi bwa kanseri avuga ko igice aryamamo kigiye kuzamugwira nyamara abayobozi bahagera bakavuga ko inzu ye imeze neza nta kibazo afite.

Muhawe nimana Capitoline w’imyaka 64 uvuga ko inzara no kurara habi abifatanya nuburwyi bwa kanseri atabona uko anivuza neza,akabona nta maherezo ye. Atii’’ Ndwaye kanseri Leta yaramvuje kugera no muri Kenya biranga, nta n’aya mituweli nabonye uyu mwaka ngo nkomeze kwivuza, ndyama ntaryamye kubera inzu yatobaguritse ,nta yindi mibereho mfite, ubuyobozi ku karere nibumanuke nibura budusure turi mu mibereho mibi cyane rwose.’’

Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta wita ku bibazo by’abageze mu za bukuru n’urubyiruko (TCR) Rév past Uwimana Jonas avuga ko uyu muryango wagerageje kubarura abageze mu zabukuru bamerewe nabi cyane bagera kuri 600 mu mirenge ya Gikundamvura,Gitambi, Muganza na Nyakabuye, mu bushobozi buke bwawo kuko utaramara igihe ushinzwe kandi ubushobozi bwishakwamo n’abawugize ubwabo, woroza amatungo magufi unashikira mituweli abatagera no kuri 50 muri bo ariko ngo ibi ni nk’igitonyanga mu Nyanja,kuko hari n’abafite imiryango isa n’iyabatereranye,abahabwa inkunga y’ingoboka ikajya kubageraho ibibazo byabarenze ntihaze ukwifuza kwabo.

Ati’’Ingorane zabo twarazimenye hari n’abo twasuye dusanga bagaragaza ko baba ahantu habi cyane, koko inzu zenda kubagwaho,izindi uhagarara mu nzu ukareba mu kirere kubera gutobagurika kw’amabati,abandi zenda kubagwaho banazikodesha kubera kubura ukundi bagira, hari abakiryama ku byatsi cyangwa ku dusambi dushaje,ni byo, barashonje koko nk’uko babivuga hari n’abatabasha kwibonera mituweli kandi barwaragurika, ariko natwe, mu gufasha Akarere gukemura ibyo bibazo turakomanga aho dushobora ngo tube ko twagira icyo tubamarira kuko tubana na bo umunsi ku munsi, gusa biratugora kuko bitarakunda neza,icyo tubaha ni icyo twishakamo ubwacu,ariko rwose barababaye cyane nk’uko babivuga.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, avuga ko mu karere kose habarurwa abageze mu zabukuru 37000, abatishoboye bafashwa bakaba 6705 barimo 1889 bafashwa ku bufatanye na FARG, gutoranya abahabwa saza neza bikaba bikorerwa mu nteko z’abaturage, icyakora ko bagiye gukurikirana ibi bibazo byagaragajwe n’aba bo mu murenge wa Muganza, uwo bazasanga koko akeneye ubufasha bwihariye akazabuhabwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Aba basaza n'abakecuru baravuga ko inzara ishobora kubicira mu mazu cyangwa yo ubwayo akabagwaho hatagize igikorwa.
Aba basaza n’abakecuru baravuga ko inzara ishobora kubicira mu mazu cyangwa yo ubwayo akabagwaho hatagize igikorwa.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *