Bamwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubukene bukabije, inzara no kutagira aho barambika umusaya, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kubitaho byihariye, kuko abenshi mu bafite ibi bibazo ngo ari abimukira bahamaze igihe babuze epfo na ruguru nta n’abana bafite babitaho.
Kanani Sitanisilas, aganira na BWIZA mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nubwo igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo abageze mu zabukuru basaze neza, nko kuba hari abahabwa inkunga bita ‘saza neza’ bavuga ko bakesha Perezida Kagame, kuba bagira umunsi wabahariwe wo ku wa 4 Ukwakira, bahura n’ubuyobzi bakaganira ku kamaro bagiye bagirira igihugu mu buryo butandukanye, aho bageze n’aho bagana kubera intege nke zabo, n’icyo ubuyobozi bubategeniriza ngo bagire amasaziro meza,bazave kuri iyi si batanduranije, aba ariko bakavuga ko muri iki gihe bugarijwe n’urusobe rw’ibibazo bifuza ko ubuyobzi bw’akarere n’abafatanyabikorwa babo babakemurira.
Ati: “Turashimira Leta ibyo idukorera ariko intege ziragenda zitubana nke kubera ubusaza no kutagira icyo benshi basaza birengeza, imibereho ikarushaho kugorana. Hano muri Muganza kandi ntekereza ko atari twe twanyine kuko n’abo mu yindi mirenge duturanye, nka Gitambi, Nyakabuye, Gikundamvura na Bugarama tujya tuganira iyo duhuye, abenshi bugarijwe n’ubukene n’inzara bikabije kubera imibereho mibi, kuko nta mirimo bagira n’iyo muri VUP ibona bake.’’
Yarakomeje ati: “Ikindi kibagoye cyane ni ukutagira aho baba kuko abenshi usanga ari abimukira bahamaze imaka irenga 15,ukaba utamubwira ngo asubire iyo yaturutse, yarahavuye ahunga imibereho mibi yari ahafitiye, yanagera ino bikanga kuko abenshi nta n’abana baba bagira babafasha,ku buryo nubwo n’abatuganiriza batubaza uko tubayeho, batubwira ko tugomba kwivuga duhereye ku myaka 55 kuzamura, ariko hari nk’uwo usanga afite imyaka 50 cywangwa munsi yayo,kubera imibereho mibi arimo ukagira ngo afite 80, ababaje kurusha n’uwa 65.’’
Avuga ko ikibasonga cyane ari ukutagira ihuriro ribahuza nka bagenzi babo ba Gikundamvura, ngo n’ugize icyo abona cyangwa nk’inkunga bahabwa ngo bayishyire hamwe,babe bashaka nk’imirima mu gishanga abagifite agatege bahinge babone ikibatunga, banafashwe kubona amatungo borora aho kwirirwa bicaye bigunze,kuko ngo bamwe muri uko kwigunga bakurizamo ibibazo byo mu mutwe,ariko ngo bari hamwe,baganira,bahozanya, n’ibyo bibazo byagabanuka.
Ikindi kibababaza,ngo ni bamwe muri bo bafite abana ariko babatereranye, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kwita kuri iki kibazo,nk’umubyeyi ufite umwana ufite ubushobozi, umufashe nabi, akaba yakeburwa kuko hari n’ababa bafite abana b’abarimu, abaganga, ba Gitifu na ba SEDO b’utugari,bahembwa, ntibabikoze, bakumva bakebuwe hari icyo byatanga, nubwo ngo atirengagiza ko hari abana bafata nabi ababyeyi bakurikije uko na bo babafashe,baranze kubashyira mu ishuri bagifite ubushobozi,umwana akirwanaho, undi yibereye mu bagore no mu nzoga, yashirirwa akifuza gutungwa n’uwo atagize icyo amarira, bikaba ikindi kibazo.
Ikindi ngo ni uko iriya saza neza hari benshi itageraho kuko uko umwaka utashye hari abagenda basaza, badashobora kugira uwo bahingira ngo abahe amarariro, nta n’imyambaro bagira bakagira isoni zo kugera aho abandi bari, byakubitiraho n’ibiciro by’ibiribwa byigonderwa n’umugabo bigasiba undi, bikaba bibi cyane, bakanavuga ko nubwo hari bamwe muri bo bitabiriye gahunda ya ejo heza, hari abatarayitabiriye kubera ubushobozi bwa ntabwo, bibaza aho bagana bakahatinya, urupfu ngo rukaba rwabahuta kubera kumva n’ubundi nta buzima bafite.
Ati: “Turashima ariko abagerageza kutwitaho,baba abaturage ku giti cyabo baba n’abafatanyabikorwa b’aka karere bibumbiye mu muryango TCR wita ku bageze mu zabukuru muri iki kibaya cya Bugarama, ko hari igihe uduhuza,bakatuganiriza, bakaduhumuriza,bakagira abo boroza cyangwa bakabaha agasukari.
Tukabasaba na bo gutera inambwe yo kutubumbira hamwe mu itsinda, tukahagaragariza ibibazo dufite, umurenge n’akarere bakaza bakemura ibyo twababwiriye hamwe, na ho gukemura iby’umuntu ku giti cye twasanze bitinda ari yo mpamvu tubihoramo kandi ubuyobozi buhari, kubera ko kumenya ikibazo cy’umwe umwe byagorana,ariko abari hamwe biroroha.’’
Ubwo muri aka karere hizihizwaga umunsi mukuru w’abageze mu zabukuru, ku wa 4 Ukwakira, ibi bibazo byagarutsweho,umuyobozi w’umuryango wita ku bibazo by’abageze mu zabukuru (TCR) muri aka karere pasiteri Uwimana Jonas, yabwiye BWIZA ko ibibazo bagaragaje koko babifite, akaba, ku bufatanye n’umurenge n’akarere, bagerageza kubahumuriza, icyo babonye bakakibaha,ariko ko na we asanga hari ibyo akarere gakwiye kwihutira kubakemurira.
Ati: “Natwe twasanze bafite ibibazo byinshi ariko ibikomeye cyane ni ibyo kubona icyo barya, aho baba n’icyo bambara,kuko abenshi ntaho bagira baba, abandi baba mu nzu zimeze nk’izatawe na ba nyira zo zenda kubagwaho, bamwe bakodesha izidashobotse batagira n’ay’ubukode.
Hakaba n’abafite ibibazo by’indwara batabasha kwivuza, n’abafite iby’ubwigunge bukabije bushobora no kubatera ibibazo byo mu mutwe igihe batitaweho,cyane cyane abavuga ko batawe n’imiryango yabo, batagira uwo biyambaza kandi barabyaye, hakaba n’abadafite akana na kamwe babaye inshike, ibibazo byose bikabikubitaho bikabarenga.’’
Avuga ko ubwo bahuraga ku wa 4 Ukwakira, babahaye agasukari ku bushobozi bari bafite, hakaba n’abo bari barahaye amatungo magufi ngo bayorore basunike iminsi,akanavuga ko mu byo babasanganye bikomeye ari uko bavuga ko agaciro kabo mu muryango nyarwanda babona gakendera,ibitekerezo byabo ntibyitabweho, akavuga ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi aho bashoboye hose, bagakemurirwa ibi bibazo,ariko cyane cyane abafite abana bagashishikarizwa kubitaho, n’abatabona izindi nkunga bakwiye zihabwa abandi bagakorerwa ubuvugizi, zikabageraho.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko nubwo koko hari benshi muri aba bafite ibibazo,ariko hari benshi muri aka karere babona inkunga y’ingoboka muri VUP,hakaba abo bubakira ,abavuzwa n’abandi bakemurirwa ibibazo mu buryo butandukanye.
Ati: “Si aba Muganza gusa batagira aho kuba kuko mu karere kose dufite nk’abo 479, turimo turabubakira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, tukagira abandi 3960 baba mu nzu zishaje cyane,zikeneye kuvugururwa, tukagira 4603 bafashwa ku nkunga y’ingoboka,n’abandi twitaho mu buryo bunyuranye.’’
Ku kibazo cy’abafite abana batabitaho, uyu muyobozi yavuze ko cyatangiye gukorwaho kandi aho abana baganirijwe byatanze umusaruro ukomeye batangira kwita ku babyeyi babo, bikaba bizakomeza. Ku by’inkunga y’ingoboka avuga ko bigira amategeko abigenga, uwo basanga atayihabwa ayikwiye nta mpamvu atayihabwa, ibyo kubashyira mu mastinda na byo bikazakorwa hifashishijwe abashinzwe amakoperative mu mirenge.
Abasaba kuba aba mbere mu kugira uruhare mu bibakorerwa,ari uko kwiyegeranya mu matsinda nubafasha akagira aho ahera n’aho abasanga.
Bashimirwa uruhare bagize mu kubaka igihugu,kuko ibikorwa ubu bishingira ku byo bakoze bagifite imbaraga,akabasaba gukomeza ubunararibonye bwabo n’inama zubaka, babigeza ku bakiri bato, babigisha indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,gukunda umurimo, kuwunoza no kurangwa buri gihe n’ubwitange n’urukundo, ko agaciro kabo ubuyobozi bukazirikana,kadakendera nk’uko bamwe muri bo babitekereza.




