Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi n’ubw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda( FERWACOTHE) buvuga ko nyuma yo kongerera ubumenyi abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bubatezeho kongera umusaruro w’icyayi mu buryo bwifuzwa.
Nyuma y’umwaka abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bahabwa amasomo ajyanye n’amashuri y’abahinzi b’icyayi mu mirima,bavuga ko hari byinshi batari bazi byatumaga batagera ku musaruro w’icyayi bo ubwabo,amakoperative yabo n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwifuza,ubu bakaba bagiye gukuba inshuro nyinshi umusaruro babonaga,uzanazamura umusaruro wose ukenewe n’uruganda n’igihugu muri rusange.
Umwe muri aba bahinzi, Niyonsaba Etienne aganira na Bwiza.com, yavuze ko kubera kutamenya uburyo icyayi gitegurwa neza n’uko gikorerwa yajyaga akora ameze nk’ukorera mu gihombo kuko yagisaruraga inshuro 2 gusa mu kwezi akanagisarura mu buryo yiboneye ntikimuteze imbere nk’abanyuze muri aya mashuri mbere, ariko nyuma y’ubumenyi bufatika amaze umwaka wose ahabwa agiye kongera umusaruro bifatika bijyana no kongera ubuso bw’icyayi.
Yagize ati ‘ Namaze igihe kirekire meze nk’ukorera mu gihombo kubera ubumenyi buke,aho nasoromaga inshuro 2 gusa mu kwezi kandi ubundi nagombye kugisoroma inshuro 3, nkabona toni imwe gusa mu kwezi kandi nagombye kubona nibura toni n’igice,urumva amafaranga yose nahombaga.’’
Yarakomeje ati “Nyuma y’umwaka wose niga ,namenye uko bategura neza umurima,uko batunganya ingemwe,gushyira mo ifumbire neza n’ibindi byose bikorerwa icyayi,kugisoroma neza no kukigeza ku ruganda gitunganye neza,ku buryo ntagiikeneye Abagoronome bambwiriza ibindi,gushyira mu bikorwa aya masomo bikaba bigiye kumpindurira ubuzima nta gushidikanya.’’
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Eleanor Mwai avuga ko uretse aba 1581 bigishijwe,hanahuguwe abasore n’inkumi 603 bari mu biruhuko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’uko ubuhinzi bw’icyayi ubusanga mo abakuze gusa bikaba byari biteye impungenge,akizera ko zigiye gushira kuko mu minsi mike iri imbere n’urubyiruko rugiye gukangukira ubu buhinzi.
Ati ‘Ubumenyi bahabwa burahagije ku buryo twizera tudashidikanya ko umusaruro twifuza ugiye kuboneka kuko hano turacyari kuri tonia hagati ya 7 na 8 kuri hegitari,intego ikaba ari uko nibura mu myaka 5 iri imbere twaba turu kuri toni nibura 10 kuri hegitari,kwigisha n’urubyiruko tukaba twarabibonye mo uburyo bwiza bwo kugera ku ntego yacu byoroshye.’’
Ku bibazo aba bahinzi bagaragaza birimo kuba hari igihe bamwe batagererwaho n’ifumbire ku gihe, kuba nko muri The villageois Umacyagi hari igihe imodoka zitwara icyayi cyasoromwe zitinze bigahombya abahinzi kuko hari ikiba cyapfuye kikamenwa,kuba imihanda ica mu cyayi hagati yarangiritse cyane bikagora abahinzi n’abasoromyi bacyo kukigeza aho imidoka zigifatira, umuhuzabikorwa w’impuzamakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, Shyaka Hérménégilde avuga ko ibyo bashobora gukosora bigiye gukosorwa,ibigoye nk’ibi by’imihanda mu cyayi bakazafatanya n’izindi nzego bakareba uburyo byakemuka kuko ubisanga henshi mu bahinzi b’icyayi mu Rwanda.
Ni ishuro ya 4 hasozwa amasomo y’abahinzi b’icyayi mu mirima,hamaze kwigishwa abagera ku 5000 barimo na ruriya rubyiruko,bikaba bimaze gutanga umusaruro ukomeye cyane urimo ko bayatangiye muri 2015 umusaruro uri hagati ya toni 5 na 6 z’icyayi kuri hegitari, ubu bakaba bari hagati ya toni 7 na 8 gukomeza kwigisha benshi bikazarusha ho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza,uzashobora guhangana n’ikindi cyayi ku rwego mpuzamahanga. Ababaye indashykirwa kurusha abandi bakaba bahawe ibihembo.




