Nyuma yo gushyikirizwa amasoko 2 aciriritse agezweho bazajya bakusanyirizamo umusaruro wabo bakanawugurishiriza ahameze neza, abahinga bakanacuruza imboga n’imbuto mu mirenge y’ikibaya cya Bugarama baravuga ko bakeneye byinshi ngo babashe kubona umusaruro uhaza isoko ryagutse bafite, cyane cyane kongererwa imashini zuhira, kugira ngo mu mpeshyi bajye babona umusaruro mwinshi ungana n’uw’itumba binagabanye ibiciro by’imboga n’imbuto bigenda bitumbagira.
Babisabye ubwo bashyikirizwaga isoko riciriritse rya kijyambere ry’imboga n’imbuto rya Nyakabuye n’irya Muganza bubakiwe ku bufatanye bw’akarere ka Rusizi na AEE ku nkunga ya World vision,nyuma yo kubona ko amatsinda yo kwiteza imbere yari amaze gushingwa, akagera ku rwego rw’ubuhinzi bufatika bw’imboga n’imbuto muri iriya mirenge y’ikibaya cya Bugarama, yaburaga aho akusaniriza, akanagurishiriza umusaruro wayo, aho wagurishirizwaga mu masoko ya Nyakabuye na Muganza ahatubakiye, imvura, izuba n’umwanda uturuka ku cyondo n’ ivumbi byaho bikazuzuraho, abaguzi bakinubira kugura ibitujuje ubuziranenge.
Ikindi ngo ni uko, aba bahinzi babanje kujya bazihinga umwe umwe, uwazezaga atabonaga abaguzi nk’abahingiye hamwe banazikusanirije hamwe, aho abaguzi babasangaga bakabunamaho, bamwe mu bahinzi bazo ba Nyakabuye, kugira ngo babone amafaranga menshi, byarasabaga kuzibyukana igicuku bazijyana mu isoko rya Nyarushishi mu murenge wa Nkungu n’irya Kamembe, kugira ngo zigereyo mu gitondo hakaba abo ngo byasabaga kubyuka mu ma saa saba z’ijoro.
Bavuga ko nyuma y’aho baboneye aya masoko ibintu bitangiye guhinduka,kuko n’ababasangaga mu mirima baje kuhabahendera bitagishoboka kuko noneho bafite aho babasanga mu masoko mazima, imboga ziri ahantu heza,hasukuye,hatagera imvura n’izuba rizica, batihererana umwe umwe ngo bamuhe ayo bashaka bajye kwiyungukira, bagasaba kongererwa ibikibura muri aya masoko kugira ngo ikibazo cy’ihenda ry’imbuto n’imboga muri aka karere mu munsi iri imbere kizabe amateka.
Utazirubanda Théogène uhagarariye amatsinda 19 agizwe n’abahinzi barenga 300 mu murenge wa Nyakabuye, avuga ko, kuba baruhutse gucururiza mu isoko rinini rya Nyakabuye,igice kidasakaye bakoreragamo, bazishyira hasi, imvura yagwa zikagotwa n’ibizenga by’amazi n’icyondo, mu zuba rikazica zikuma zitaranamara kabiri, kandi bazicuruza iminsi 2 gusa mu cyumweru, akavuga ko gikemutse, bagiye kujya banakora iminsi yose y’icyumweru.
Ati: “Ibyaducaga intege birarangiye,tugiye guhinga imboga n’imbuto nyinshi cyane,twongere ubuso buhingwa, abacuruzi baturutse hirya no hino nibaza babone umusaruro mwinshi, mwiza,wakusanirijwe hamwe, tubone n’izo kurya iwacu ibibazo by’imirire mibi tubihashye, tugasaba ubuyobozi kutuba hafi mu kudushakira amasoko y’izo tugiye kujya tweza kuko tugiye gukuba umusaruro inshuro nyinshi zishoboka, bakanadushakira imbuto nziza zo gutera, inyongeramusaruro n’imiti yica udukoko, no kutumenyera iby’indwara yitwa cyumya yumisha inyanya, kuko iduhombya cyane.’’
Ku byerekeranye n’ibindi bagikeneye ati: “Kugira ngo tugere ku musaruro mwinshi twifuza, twikure mu bukene bya nyabyo,dukeneye mbere na mbere kongererwa imashini zuhira,kuko nkatwe turi amatsinda 19, baduhaye imashini 11 gusa kandi ntizihagije na mba. Twfuza ko nibura buri tsinda ryagira imashini yaryo. Baziduhe batubaze umusaruro tuzawubaha byihuse kuko tuzaba tuvomerera mu mpenshyi tukeza nko mu itumba. Icyo gihe itumbagira ry’ibiciro byazo muri aka karere rizasigara ari amateka kuko zizera ku bwinshi ibihe byose, ikibazo cyo gusanga hari igihe zigura ubusa n’igihe zibura tuzagikemura neza cyane.’’
Yongeyeho ati: “Ibindi twifuza, baduhaye isoko ryiza pe, ariko nta mashanyarazi arimo kandi twifuzaga kuribyaza umusaruro dukora amasaha y’amanywa na make y’ijoro, na saa tatu z’ijoro tukaba twazigeza,ariko hadacaniye ntibishoboka, ntituzakora uko tubyifuza. Dukeneye n’icyuma kizikonjesha kugira ngo izidahise zigurwa tuzikonjeshe zidapfa ubusa, tukanifuza ko iri soko ryazitirwa kuko kuba rirangaye gutya hazamo umwanda ugasanga n’ubundi tubuze isuku twifuzaga.Ibyo n’ibindi bizajya biza uko umusaruro ugenda uba mwinshi twifuza ko twajya tubikemurirwa kugira ngo duhindure amateka ya kano gace mu buhinzi n’ubucuruzi bw’imbuto.’’
Uwamariya Enatha umwe mu bagize aya matsinda,avuga ko mbere yagiraga ikibazo cyo kwihaza ku mboga n’imbuto, ntabe yazihinga mu mpeshyi kuko atari afite ubwo buryo, n’izo ahinze kuzigurisha bikamugora kuko byasabaga ko abyuka mu gicuku azijyana mu yandi masoko atari bununguke menshi, agashima aba bafatanyabikorwa b’akarere bagikemuye.
Ati: “Byajyaga bimbabaza cyane kuzinduka umusaruro wanjye igicuku nywujyana mu masoko ya Nyarushishi na Kamembe, kubera no guca habi nkauwugezayo bimwe byononekaye ntibigurwe, ariko ubu nzajya nywugurishiriza muri iri soko, igishize nzane ikindi, bitambujije n’imirimo yanjye yindi,umunsi w’isoko atari cyo niririwe gusa. Turasaba akarere kudukorera neza iyi mihanda iduhuza n’abaguzi kugira ngo bajye batugeraho nta nkomyi, kuko nk’umuhanda Nyakabuye-Cyamudongo kugera Nyarushishi ari mubi cyane, n’uva hano ukagera CIMERWA udatunganye, gukora cyane nta mihanda iduhuza n’abaguzi na byo bikaba bikidukoma mu nkokora.’’
Kuri ibi bisabwa bahuriyeho na bagenzi babo bahawe isoko rya Muganza,abo ku Muganza na bo bavuga ko bongerewe imashini zuhira bahita baca ukubiri n’ubukene .
Ndayambaje Onesphore uhagarariye amatsinda 9 agizwe n’abaturage 189, ati: “Dufite imashini 6 gusa zuhira. Baduhaye nibura 12 twabereka umusaruro wose badusaba, tukiteza imbere bishoboka,ubuhinzi bw’imboga n’imbuto tukabugira umwuga koko, ubukene n’imirire mibi twahozemo mbere bikaba amateka. Turanifuza amazi meza kuri aya masoko yacu tukajya tubasha koza izo mboga n’imbuto, tukagurisha ibisukuye,kuko nk’aha Muganza, n’abaturuka muri Congo n’ahandi baza kutugurira,tukifuza kubaha byinshi ariko byiza kurushaho.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Ngirabatware James n’uwa Nyakabuye Ngamije Idephose, bunga mu ry’aba baturage,bashimira ababahaye aya masoko kuko aje ari igisubizo,cyane cyane ku isuku yasaga n’ikibazo aho bazicururizaga hasi, bakavuga ko bagiye gukora ubuvugizi,haba kuri aba bafatanyabikorwa bayabahaye,haba no ku buyobozi bw’akarere,ibibazo bikigaragara,cyane cyane iby’imihanda ikiri imbogamizi, amashanyarazi n’amazi muri aya masoko,kimwe no kuyazitira akanajyamo ibyo byuma bikonjesha, n’izi mashini zuhira ziboneke, impinduka zikenewe muri uru rwego zigerweho vuba.
Uhagarariye AEE muri aka karere akanayobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ryako( JADF Isonga Rusizi) Uwitonze Alfred Safi, kuri ibi byose basaba ngo bagere ahifuzwa, avuga ko muri uru rwego arimo mu karere,agiye gukora ubuvugizi ibishoboka bikabageraho, kuko ngo icya mbere kwari ukubabumbira hamwe, bagatangira kubyaza umusaruro ubutaka buri hariya bwera cyane ariko butatangaga umusaruro witezwe,bakabona n’aho bakorera heza,ibindi bikazaboneka bijyanye n’ubushobozi.
Ati: “Ibyari ingenzi cyane ni ibi byakozwe kandi ikigamijwe si ukubaha byose ahubwo ni ukubaha ubushobozi bwo kubyigezaho. Turakomeza kubakurikiranira hafi, ibyo koko tubona ko bakeneye byihutirwa ngo bagere ku ntego tubakorere ubuvugizi biboneke, ariko bibuke ko ari bo ubwabo bagomba kwishakamo ibisubizo,batazategerezabyose ku wabahaye intangiriro.’’
Aya masoko yombi yuzuye atwaye arenga 40.000.000 z’amanyarwanda,ukuyemo ibibanza byatanzwe n’akarere n’imiganda y’aba baturage, Dieudonné Kayitera Safari,ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri World vision, yabasabye gufata neza ibi bikorwa remezo begerezwa byatwaye byinshi, bakagaragaza koko ko hari icyo bihindura mu mibereho yabo, bakabiheraho bigeza ku bindi biruseho, badahora bateze amaboko kandi baba bahawe ubushobozi bw’ibanze bwo kwigeza aharuta aho bari.






