Barasaba gufashwa byihuse cyane cyane kubona indi mbuto

Rusizi: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo gikomeye

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Rusizi, ba koperative Ejo Heza Muhinzi w’Umuceri (KEHMU) barataka igihombo gikomeye n’ubwoba bw’inzara, bitewe n’ibiza biherutse kubibasira bikangiza hegitari zirenga 20 zari ziteyeho umuceri n’izindi 50 zari zimaze gutunganywa ngo uterwe, hakanangirika toni zirenga 10 z’uwari warasaruwe utegereje kugurishwa.

Ibi biza byabateye ku manywa y’ihangu yo ku wa 17 Werurwe, baravuga ko ingaruka zabyo zikibakurikirana kuko hari abari barateye,umuceri ugeze igihe cyo kubagarwa,hakanaba abari baratunganije imirima bitegura gutera.

Bose bakaba bari bashyizemo imbaraga nyinshi z’amafaranga, bakavuga ko basigaye iheruheru kuko n’uwo wangirikiye mu bubiko ba nyirawo bari batarawugurisha,bakaba babuze uweze n’ugiterwa.

Baganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com,ubwo yabasuraga mu nama y’inteko rusange bacoceragamo ibi bibazo byose, bavuze ko babaye nk’abakubitwa n’inkuba, ubwo mu ma saa munani z’igicamunsi zo ku wa 17 Werurwe, igihe iwabo hagwaga akavura gake, katagira icyo kangiza, bagiye kubona bakabona umugezi wa Cyagara ubegereye uruzuriranye, uramanura isuri, ibibuye, ibiti n’ibitaka byinshi, bimwe bikwiriye mu mazu bitangira kuyasenyagura,ibindi bikwira mu mirima y’abaturage, irimo n’iyi y’umuceri.

Bavuga ko uretse imirima y’umuceri yahise irengerwa, zimwe mu nzu zirimo n’iza bamwe muri aba bahinzi amazi yuzuyemo ibyo byose yiroshye mu nzu zabo, zimwe zirasenyuka burundu, izindi ibirimo byose birarengerwa, bamwe bakizwa n’amaguru bahungira mu bice bitagezweho, amatungo menshi arapfa, ku bw’amahirwe ariko ntibyagira uwo bihitana.

Nsanzimana Jean Baptiste, umwe muri aba bahinzi, ati: “Twahuye n’igihombo gikomeye, tukagira n’ubwoba bw’inzara n’ihanika ry’igiciro cy’umuceri mu bihe biri imbere igihe hatagira igikorwa cyihuse. Ikibazo gikomeye cyane dufite ni icy’indi mbuto yo gutera. Iyo twari twateye abenshi barayimaze kandi ni yo igira umusaruro mwinshi.’’

Yarakomeje ati: ’’Iyashoboka yaterwa ubu igihe abahinzi baba babonye imbuto nubwo kongera kuyibona bigoye cyane, ntitanga umusaruro nk’iyari imaze guterwa. Abatari bagatera na bo imirima yarangiritse cyane ku buryo kongera kuyitunganya ari amafaranga menshi batabona. Mbese turahangayitse bikomeye.’’

Avuga ko ibi biza bimaze igihe kirekire, n’ababyeyi babo bababwira ko byahozeho, biterwa n’imvura nyinshi igwa mu misozi y’imirenge ya Nzahaha, Rwimbogo, gashonga na Gitambi, kuko hari n’igihe biza biturutse aho imvura yaguye, mu Bugarama izuba rimena imbwa agahanga.

Kubera ko abaturage b’iyo misozi baba barahinze, baranateye ubutaka bworoshye, isuri ibumanurira rimwe ikabumena mu migezi ya Cyagara, Rungunga, Cyarukara n’indi igeza muri icyo kibaya, ikuzura igasendereza mu nzu no mu mirima y’abaturage, akaga kakaba, ari byo byababayeho.

Agasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo burundu, ngo bitabaye ibyo bazahora mu marira adashira, kuko n’ubwishingizi barimo bumeze nk’ububanyunyuza imitsi gusa, ntacyo bubaha gifatika iyo bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Umubyeyi w’abana 4, Mukamwiza Hadidja, avuga ko yakubititse bikomeye, kuko uretse umurima we byangije ataranatera,amaze kuwutangaho byinshi awutunganya, n’imifuka 7 y’umuceri yari yarasaruye ategereje gusa gupimura ngo agurishe,wose wararengewe, akibaza icyo azagaburira abana, uwiga icyo azamurihira kuko umuceri ari wo yacungiragaho.

Ati: “Tumerewe nabi pe! Gusa turashimira ubuyobozi bw’akarere kacu ko bwadutabarije,abasenyewe amazu n’ab’ibikoresho byangiritse bakaba baratangiye kugobokwa, ariko ubundi turahangayitse cyane.’’

Bavuga ko ikindi kibakomereye cyane ari uko ibi biza byanangije bikomeye ingomero z’amazi hakaba hari aho atagera kandi atahageze umuceri utakwera, bagasaba akarere kwihutira kuzisana, ariko gatekereza gukemura ikibazo burundu, kuko guhora bamera nk’abahingira ubusa ntaho byazabageza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul na we wari uri muri iyo nama yaje kubahumuriza, yabwiye Bwiza.com, ko batunguwe no guhura na kariya kaga, kuko bo nta n’imvura nyinshi bari bagize,ko bari kugerageza gutabara abagizweho n’ingaruka, ariko nawe asanga hakwiye ingamba zo gukemura ikibazo burundu.

Ati: “Barakubititse rwose kuko mu murenge wacu wonyine habarurwa inzu 214 zashegeshwe zirimo 14 zasenyutse burundu,ba nyira zo bacumbikiwe hirya no hino mu baturanyi, tukabara hegitari hafi 4 z’indi myaka yarengewe, ibikoresho byo mu nzu byarengewe n’amazi birimo n’ibiryamirwa, inkoko 32, ihene 8 n’ingurube 1 kandi ibarura riracyakomeje.’’

Asaba abaturage gukomeza kwishakamo ibisubizo igihe n’ubuyobozi bushakisha ibirambye, akanashimangira ko ariya mazi aturuka ku misozi ihanamye y’iriya mirenge akangiza aho aturutse, aho ageze n’aho yerekera, ashobora kubyazwa umusaruro igihe yashakirwa igisubizo kinoze, ko hakwiye inyigo inoze yabyo.

Ku bisubizo bari kugerageza kwishakamo, umuyobozi w’iyi koperative Twagiramungu Jean, avuga ko bagerageza gushakisha uburyo indi mbuto yaboneka abari bateye bagasubira, kugoboka abafite ibibazo bibarenze, nk’ababuze uburyo bwo kongera guhinga imirima yangiritse, gukurikiranira hafi ibikorwa n’inzego zibakuriye, ngo bongere babone amazi mu muceri kuko hari aho atakigera, n’ibindi.

Ati: “Biradukomereye cyane ni na byo twatinzeho mu nama n’abahagarariye abahinzi, kuko nk’imbuto ubu nta yindi dufite, twari twanagize ikibazo cy’imbuto nke, birasaba gushakisha hirya no hino mu bayifite. Ku bibazo bindi bamwe mu banyamuryango bagize, hari ikigega cy’ingoboka dufite,kizifashishwa, ibiturenze tubyereke ubuyobozi,twizera ko butazadutererana, n’ubundi busanzwe butuba hafi.’’

Avuga ko nubwo basigaye iheruheru, amahirwe bafite ari uko bari bataratera bose ngo banashyiremo ifumbire, iyo baba bari babikoze byari kuba ari bibi kurushaho, ko n’umusaruro uzagabanuka byanze bikunze bagereranije n’uwo babonaga.

Bakanagira impungenge ko hatagize igikorwa vuba hakagwa indi mvura bamaze kongera gutera, byaba bibi cyane, kuko n’iyo bumvise ko muri iyo mirenge y’imisozi miremire imvura itangiye kuhagwa imitima ibashigukamo,batekereza ko ibyababayeho byakongera.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko ubuyobozi buticaye, bushakisha ibisubizo, ko hari umushinga wo muri MINAGRI ugiye gutangira imirimo yo guhangana na kiriya kibazo, yizera ko hari igisubizo kirambye bizatanga, ko n’ibyo abahinzi binubira ko n’ibikozwe bidakurikiranwa ngo byitabweho,ugasanga Leta ihora itanga amafaranga yisubiramo kubera kutita ku byamaze gukorwa, byose bizarebwaho.

Barasaba gufashwa byihuse cyane cyane kubona indi mbuto
Barasaba gufashwa byihuse cyane cyane kubona indi mbuto

Ibikorwaremezo byafashaga kugeza amazi mu muceri na byo byarangiritse bikomeye
Ibikorwaremezo byafashaga kugeza amazi mu muceri na byo byarangiritse bikomeye

Aha ngo amazi n'ubu aracyaretse
Aha ngo amazi n’ubu aracyaretse

Ibi biza nta nzu byageragaho ngo biyisige igihagaze
Ibi biza nta nzu byageragaho ngo biyisige igihagaze

Umuyobozi wa KEHMU Twagiramungu Jean avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abahuye n'aka kaga bagobokwe
Umuyobozi wa KEHMU Twagiramungu Jean avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abahuye n’aka kaga bagobokwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *