Abakobwa babyaye imburagihe bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, bavuga ko bashimira cyane abumva imibabaro yabo bakagerageza kubashakira icyababeshaho n’abana babyaye, kuko bamwe muri bo baba barahungabanijwe bikomeye n’ibyababayeho, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kubitaho byihariye, bagasubiza ibyifuzo byabo.
Ikibazo cy’abangavu babyara imburagihe ngo nubwo akenshi gifatirwa hejuru, bamwe bakabafata nk’ababyaye kubera imyitwarire mibi yatumye bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bakiri bato, ngo kirenze iyo mitekerereze gusa nk’uko bo babyivugira, kuko hari abakura ihungabana rikaze mu biba byababayeho, bakabura uwo bakwizera babiganiriza ngo abahumurize, cyane cyane ko bamwe n’ababyeyi babo baba batabagiriye impuhwe.
Bashimira cyane cyane abanyamadini n’amatorero babasanga bakabaganiriza, bakabagarurira morali baba baratakaje, bakanashimira abatera intambwe yo kubigisha imyuga yababeshaho, barimo n’ababaha ibikoresho bifashisha n’aho bakorera.
Banashimira inzego z’ubuyobozi zegera ababyeyi babo zikabumvisha ko ibyabaye ku bana babo atari ishyano ryaguye, bakwiye kubafasha kubyakira, kuko na byo ngo bibagabaniriza zimwe mu ngaruka z’ihungabana baba bafite.
Uwabyaye abana 2 ashutswe n’umugabo wubatse wabanje kumubeshya ko yapfakaye, yamara kumutera inda akamubwira ko afite umugore, akanamuterera n’indi ku kiriri yagize ati: “Mbabazwa cyane n’ubuzima ndimo. Narihirwaga na FARG niga neza nta kibazo, ngeze mu wa 6 w’ayisumbuye sinatsinda, ndimo nitegura gusibira ino haza umugabo wubatse anshuka ko ari umupfakazi azantwara, antera inda.’’
Arakomeza ati: “Ibyambayeho birashaririye cyane kuko nkimara kuyibyara, nkiri ku kiriri, n’iwacu batarabyakira neza, yansanze mu rugo ngo aje kunsura, anyerurira ko afite umugore kandi nabonana na we mbere yanjye ntazongera kubyara undi ukundi. Nagize ubwoba ndemera turongera dukora imibonano mpuzabitsina mpita nsamira indi aho, ubu abana ni nk’ impanga.’’
Avuga ko akimara kumuhemukira atyo, atongeye kumubona, na telefoni yayikuyeho, imibereho ye n’aba bana 2 n’akato yabaye nk’uhabwa n’abaturanyi n’urungano, n’iwabo bashaje cyane, nyina yaramugajwe na jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubukene bwakurikiyeho, yumva afashwe n’ihungabana, bigera n’aho yumva yanakwiyahura akava ku isi.
Ati: “Iyo ya 2 nayibyaye mbazwe,igikomere cyanga gukira,iwacu barinda kugurisha isambu bamvuza, ayo bayigurishije yose anshiriraho bamvuza,uwazinteye zombi atanatekereza ko mbaho.’’
Yunzemo ati: “Nongeye kwiyumva nk’umuntu ubwo Mothers’ union yaduhamagaraga ikatwigisha imashini, numva ubwo ngiye kwiga umwuga hari icyo byazamfasha. Ngasaba ko twakwitwabwaho byihariye kuko twahuye n’imibabaro tukiri bato, abo twiganye barangije kaminuza bari mu mirimo,abandi barashatse, ibyo byose byanteraga intimba ikomeye mu mutima,ariko ubwo nize umwuga nizeye impinduka.’’
Mugenzi we na we watewe inda 2 n’umusore amushuka ko bazabana bikarangira atorongeye, undi agasigara mu buzima bubi cyane n’iwabo batishoboye, ati: “Dukenera abatuganiriza ngo batugarurire morali twatakaje, tukanakenera kwiga icyadufasha kwibeshaho kuko kubyara nawe ukirerwa ni akaga gakomeye cyane.
Icyakora, nyuma yo gushyirwa hamwe tukigishwa kudoda, baduhaye n’imashini tuzakoresha, tuzabyaza umusaruro aya mahirwe, n’abatugize gutya babone ko Imana yo itaturetse, nitunitwara neza nk’uko twigishijwe n’abagabo beza, batatwicira ubuzima dufite icyizere cyo kubabona.’’
Basaba ko nyuma yo kwigishwa ubudozi no guhabwa imashini zidoda n’umuryango uharanira imibereho myiza y’umuryango (Mothers’ Union) muri EAR Diyoseze ya Cyangugu, banabumbirwa hamwe muri koperative, bagakodesherezwa inzu bakoreramo muri santere y’ubucuruzi ya Tara muri uyu murenge, kuko ngo bazitahanye abana babo banashobora kuzangiza, cyangwa zikaba zagurishwa, intego ntigerweho.
Iki cyifuzo, umuyobozi w’uyu muryango, Kirebwa Eva Melodie yaracyemeye anavuga ko uzakenera gusubukura aho yari agereje mu mashuri azafashwa.
Ati: “Nk’aba baradushimisha cyane iyo ubona bashaka kurenga ibyababayeho byari bibagoye kwakira, bagashaka icyabateza imbere. Nibamara kwishyira hamwe, aho gukorera bahabonye tuzahabarihira kugeza babonye intangiriro, tunabafashe gushaka ibiraka, abashaka gusubukura amashuri tubafashe, ku bufatanye n’ubuyobozi nta kibazo.’’
Avuga ko abana nk’aba baba bafite imibabaro myinshi ari yo mpamvu kwitabwaho byihariye nk’uko babisaba, kubashakira ikibafasha n’abana babo,kubaganiriza ku ijambo ry’Imana no kubabwira ko Imana ibakunda ari ingenzi cyane, kuko hari n’abandi bari bameze nk’aba,bahinduye ubuzima kubera kwegerwa.
Umurenge wa Mururu urimo abana 142 babyaye imburagihe barimo 16 bari batarageza ku myaka 18 nk’uko byemezwa na Gitifu wawo Ngirabatware James, uvuga ko nubwo hari abo ubuzima bugora kubera imibereho ihita ihinduka mibi cyane, abo ababyeyi babyakira bigoranye, ababaterera ba nyirakuru bashaje cyane n’izindi ngorane,ariko iyo bitaweho n’ababyeyi bakaganirizwa hari igihinduka.
Ashimira Mothers’union ibahaye imashini nyuma yo kubigisha, ikanemera ubufasha mu kubaherekeza mu gutangira ubuzima bushya buzabafasha mu mibereho yabo,abo babyaye n’imiryango yabo muri rusange,nk’ubuyobozi bakaba bagiye kubafasha mu gushinga koperative no gukurikirana imibereho yabo ya buri munsi.
Mu karere ka Rusizi abana babyariye iwabo bamaze gufashwa na Mothers’ Union kwiga imyuga inyuranye ngo bagera kuri 300 nk’uko byemezwa n’umuyobozi wayo Kirebwa Eva Mélodie, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) ku rwego rw’aka karere Niyonsaba Jeanne d’Arc akavuga ko abagira uruhare bose mu kugarura mu buzima busanzwe abana nk’aba ari abo gushimirwa, kuko birinda ababavukaho gukurana ubwihebe baterwa n’amateka ashaririye baba baravukiyemo.



