Rusizi: Abakuwe mu buzima bubi biyemeje gufasha abakiburimo kubuvamo

Sangiza iyi nkuru

Abagera kuri 286 bize barihirwa n’umushinga RW0729 EAR Kamembe uterwa inkunga na Compassion International, bavuga ko, ubuzima bwari bushaririye bakuwemo, aho bamwe bari imfubyi zitagira epfo na ruguru, abandi bavuka mu miryango itishoboye na mba, bagafashwa ari utwana duto guhera muri 2005, biyemeje uruhare mu guhindurira ubuzima abandi bariho nabi.

Baganira na Bwiza.com muri gahunda ya ‘Garuka Ushime’, bamwe bavuze ko batazibagirwa ko igihugu cyabagize ibyo bari byo uyu munsi bakuwe mu mibereho yatumaga badashobora kwizera ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Bamwe badatekereza kwiga kubera ibibazo by’ubupfubyi, kuvuka mu miryango ikennye cyane idashobora no kubabonera ibibatunga, abandi baratawe na ba se bababyara, ba nyiba badashobora kugira icyo babamarira, ariko ubu bakaba bishimira ubuzima barimo.

Bavuga ko bafashwe bafite imyaka hagati ya 4 na 5, bitabwaho mu buryo bwose burimo kurihirwa guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza ku bashoboye kuhagera, abatarabishoboye barihirwa imyuga, abandi bagarukira mu yisumbuye ariko babona imirimo ibabashisha kwibeshaho, bamwe bashinga ingo,bakaba ari abagore n’abagabo biyubashye, bashima Imana n’igihugu.

Umusore ukora mu kigo cy’itumanaho, ati: “Iyo ndebye ko ntashoboraga kwiga nk’uko nize kuko mama wenyine atashoboraga kumbonera ibyo nkeneye byose kuko nta papa nagiraga, uyu mushinga RW 0729 EAR cyangugu ukamfata mfite imyaka 5 gusa, ukankorera byose umubyeyi akorera umwana kugeza ubu nkora muri kimwe mu bigo by’itumanaho bikomeye mu gihugu, ndangwa n’uburere nifuzaga bampaye, numva nta kindi nakwitura igihugu uretse gufasha abababaye.’’

Yongeyeho ati: “Nyuma yo kubona ineza twagiriwe tukagira aho twigeza, tukabona ko hari barumuna bacu bakiri mu mibereho mibi cyane,twiyemeje kugaruka tugatanga umusanzu wacu mu kubafasha.
Uyu munsi twakusanije inkunga yo kubakira umwana na we uba muri uwo mushinga, iwabo babaga mu nzu yenda kubagwaho, umushinga urabubakira, ariko natwe twifuje kubashyiriramo inzugi n’amadirishya,bakajya mu nzu ibahesheje agaciro tubigizemo uruhare.’’

Mugenzi we ugeze mu mwaka wa nyuma wa kaminuza muri imwe muri kaminuza ziri mu gihugu,ati’’ Nakozwe ku mutima n’ijambo perezida Kagame yigeze kuvuga asaba abana kujya bagaruka bagafasha ababyeyi banazirikana ibyo abo babyeyi babakoreye.

Twe ntitwabona icyo twitura aba badukoreye icyo twakeneraga cyose,haba kwiga, kwivuza ahashoboka hose ku isi igihe hagize urwara indwara ikomeye, kwambara, kubakira bamwe muri twe batagiraga aho baba, koroza cyangwa kwigisha imyuga ababyeyi bacu bakabasha gutunga n’abandi bana, n’ibindi byadukoze ku mitima. Twagarutse kubereka ko bataruhiye ubusa. Twavuyemo abo igihugu cyari gikeneye kandi tuzagikorera tutizigama, tunafasha abababaye nk’uko natwe twari turi.’’

Bavuga ko bashyizeho itsinda ryo kujya bafatanya n’abayobozi babo kureba aho bakwiriye gufasha, bakababwira bakunganira, bagasaba ko umwana cyangwa undi uriho mu buzima budakwiriye, bazajya bahamagarwa bagatanga uruhare rwabo,uwari mu buzima bugoye akoroherezwa.

Rév.past Nkurikiyumukiza Alphonse uyobora paruwasi katedarali ya Kirisitu umwami y’itorero Angilikani Diyoseze ya Cyangugu ibarizwamo uyu mushinga witaye kuri aba bana ukabafasha kwifasha n’imiryango yabo, avuga ko bishimira kuzirikana ibyo itorero,igihugu n’abafatanyabikorwa babakoreye, bakiyemeza kubikorera abandi.

Ati’’ Birashimishije cyane kuko ntibari bafite ibyiringiro by’ubuzima bwiza imbere,urebye imibereho babagamo, mu miryango no kurya ari ha Mana. Ariko ubu imibereho yarahindutse, bamwe ni abasirikare, abapolisi, abapasiteri, abaganga, abashoferi b’amakamyo ajya mu mahanga, abakozi b’ibigo bitandukanye bikomeye, abarezi, hari n’abari mu mahanga ya kure, za Amerika n’ahandi batatekerezaga kugera.’’

Yarakomeje ati: “Kuba uwafashijwe kuva ahabi atekereza gufasha kuhakura abandi, ni umugisha ukomeye utabura gushimisha umubyeyi wese, ni yo mpamvu igitekerezo cyabo twagishimye, twumva gikwiye kubera urugero barumuna babo n’abandi bose bagirirwa neza bagatekereza kwitura kuko na byo ari umugisha w’Imana.’’

Avuga ariko ko atari bose babyaje umusaruro aya mahirwe,kuko hari bamwe batannye, banga kwiga, biroha mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge, kugaruka birananirana, ariko amahirwe ni uko ari bake cyane. Akaboneraho gutanga inama ko uhawe amahirwe wese akwiye kuyabyaza umusaruro kuko ataboneka kenshi, akanibuka abamufashije akabitura, kubitura yita ku bari mu bihe nk’ibyo yavuyemo bikaba ntawe bitashimisha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, ashima iki gitekerezo ubundi gisanzwe ngo kizwi cyane mu bigo by’amashuri, aho ishuri runaka rifatanya n’abaryizemo imishinga imwe n’imwe muri gahunda ya garuka ushime, bakaba banafasha barumuna babo bakenera amafaranga y’ishuri n’ibindi, ariko ko igikorwa nk’iki ari ubwa mbere kibaye muri uyu murenge.

Ati: “Ntako bisa kwibuka ineza wagiriwe,wagira aho wigeza ukayigirira abandi. Biradushimisha cyane nk’ubuyobozi kuko ari umuco mwiza cyane n’abandi bakwiye kwigiraho, umuntu ntasaze nabi yarabyaye abo yababyaye bafite ubushobozi kandi icyari kuzamusindagiza mu zabukuru yarakibamariyeho, cyangwa abafashijwe n’abagiraneza ngo bibagirwe ko iyo neza na bo bayigira. Bibere n’abandi isomo.’’

Haracyasigaye abandi bana 199 bitabwaho na RW 0729 EAR Cyangugu,umuyobozi wayo Uwanyirigira Clémence akavuga ko kurebera kuri bakuru babo ngo ibyo bakorerwa uyu munsi na bo bazabikorere abandi nibacutswa, nk’uko n’aba bacukijwe biyemeje kubikora, ari igikorwa cy’indashyikirwa, bakishimira kuba bagiye gufatanya na bo gufasha abari mu bibazo uyu munsi n’ibihe bizaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *