Abagabo n’abagore 76 bo mu miryango ikennye cyane, bigishijwe imyuga inyuranye n’umushinga RW 0399 ADEPR Nzahaha mu karere ka Rusizi usanzwe ufasha bamwe mu bana babo mu kubagobotora ku ngoyi y’ubukene ku nkunga ya Compassion international, bavuga ko nubwo barangije kwiga ibyabafasha kwikura mu bukene bukabije barimo baramutse baboye uburyo babishyira mu bikorwa, bafite ikibazo gikomeye cyane cyo kuba nta bikoresho bafite byabafasha gutangira kwihangira imirimo, nta n’aho bakorera bafite, batanabumbiwe hamwe ngo batangire kugira icyo bakora, ko batitaweho ngo bafashwe kubona ibyo byose ibyo bize byababera imfabusa.
Mu kiganiro na bamwe muri bo nyuma yo kurangiza aya masomo y’igihe gito, bavuze ko ari amahirwe akomeye kuba,nk’abantu barya ari uko bavuye guhingiririza,abandi bakabaho ubuzima bwa ntabwo ari yo mpamvu n’abana babo biba ngombwa ko bafashwa kwiga n’indi mibereho, kuba bafashaga umwana umwe mu muryango bagasanga bidahagije bikaba ngombwa kwigisha umubyeyi umwuga ngo awukore afashe abana bose n’impinduka mu mibereho zikenewe ziboneke, ariko ko hari n’indi ntambwe ikwiye guterwa, uwigishijwe akanafashwa kubona ibikoresho, aho yakorera n’isoko ry’ibyo akora kugira ngo ibyo yatayeho umwanya munini yiga bitamubera imfabusa.
Uwimana Bernadette w’imyaka 34, utuye mu kagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha, avuga ko we n’umuryango we w’umugabo n’abana 7 baba mu mibereho iruhije cyane, yo kutagira agasambu no kugaburira abana ari uko babonye aho bahingiririza,kuba abafashaga umwana we umwe gusa kwiga,kwivuza n’ibindi nkenerwa mu buzima, barabonye bidahagije bagasanga kumwigisha agafasha umuryango wose byaruta guhora bafasha umwana gusa abandi bagahera hasi, hakwiye n’intambwe yamufasha kubona icyo akoresha ibyo yize.
Ati: ’’Mba mu mibereho ya ntayo rwose n’umuryango, umwe mu bana banjye afashwa n’uyu mushinga RW0399 ariko kubera ubukene buri mu rugo nk’iyo bamuhaye utwenda cyangwa ikindi bamugeneye arakizana bakagisaranganya bose nubwo icyahawe umwe kitakwira 7.’’
Yarakomeje ati: “Banyigishije ububoshyi bw’imipira,hamwe na bagenzi banjye bandi 6. Imashini iboha imipira igura amafaranga arenga 400.000 n’ibindi bikenerwa ntitwabyigondera. Twasabaga ubuvugizi bakatubumbira hamwe uko twarangije buri wese n’icyo yize, tugahabwa ibikoresho n’aho dukorera nubwo twazajya tubyishyura gahoro gahoro,aho guhita dutatana dutaha ngo tumere nk’abatakaje igihe mu byo twize byose byaba bitatugiriye akamaro twari tubyitezeho.’’
Mukantwali Stéphanie w’imyaka 53, wo mu kagari ka Kigenge na we ati’’ Twigishijwe gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga,turi 25 ariko dufite impungenge ko nituva hano biba birangiye kuko tutazi n’aho ibikoresho byabyo twabigura ino, uwatwigishaga yabizanaga abikuye Nyamagabe.Badutangiye menshi twiga turabashima cyane, ariko nibatere n’intambwe yo kutwitaho. Ndahamya ko tudafashijwe ziriya mbaraga zose zakoreshejwe twigishwa zapfa ubusa kuko nta bundi buryo bwo kwirwanaho dufite.’’
Basanga bafashijwe kubyaza umusaruro ibyo bize, byagira akamaro cyane kuruta kwita ku mwana umwe mu rugo nk’uko babikoraga mbere , cyane ko na Bugarama begeranye huzuye isoko rinini bo badashobora kwigondera ibiciro byo kuryinjiramo, nyamara babonewemo imyanya,bagahabwa n’ibikoresho nubwo ngo babihabwa nk’umwenda bagakora bishyura, bitandukanye n’uko buri wese yavuga ngo agiye kwishakira umwanya muri ririya soko kandi ngo umwanya umwe ari amafaranga 50.000.
Uwera Marthe uhagarariye abize kuboha udutete ati: “Turi abagore 18 twabyize ariko kubohera udutete mu biturage by’ino n’ayaguzwe ibikoresho ntitwayakuramo. Badufashe rwose mu isoko rya Bugarama badushakiremo imyanya badutangirire n’iyo twakora twishyura iyo ntangiriro baba baduhaye ariko tuticaye, kuko n’abadusekaga ngo turiga dukuze babonye ntacyo tumajije ubumenyi twahawe n’abo bahamagara nyuma baza baseta ibirenge kuko baba babona twe ba mbere duheze mu bukene bukabije,twicaranye ubumenyi.’’
Ibi bibazo byose bagaragaza nyuma y’ubu bumenyi no kwikura mu gukomeza gufashwa bategerejweho n’abayobozi bavuga ko byumvikana, Past. Umurutasate Jean Nepomscène uhagarariye imishinga iterwa inkunga na Compassion mu rwego rw’amatorero anyuranye ya gikirisitu muri aka karere, abahumuriza ababwira ko impungenge zabo zumvikana kandi zizwi neza, ko ntawashora amafaranga n’igihe kingana kuriya mu kwigisha abo batazakurikirana.
Ati: “Tuzi ko tubafashiriza abana kuko badafite imibereho imeze neza kandi ni yo dushaka guhindura,aho kwita ku mwana umwe mu muryango tugaha ubumenyi umubyeyi kugira ngo yite ku bo mu muryango bose.
Kuba nta bikoresho bafite, ntahogukorera n’izindi mpungenge bafite natwe turabibona ariko icyangombwa kwari ukubanza kubaha ubumenyi ibindi bikazatekerezwaho uko iminsi ihita,haza n’abandi tunareba n’aba mbere aho bibakura n’aho bibageza n’uburyo birwanaho. Turacyabitaho, hari byinshi bateganirijwe,ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi, nubwo bigoye kuba twabizeza guhita babona ibyo bakeneye byose kandi n’abana babo tukibitaho, ariko na bo ntibicare bategereje gusa ak’imuhana,bashakishe natwe turakomeza gukomanga aho bishoboka,ndumva ntakizatunanira dukomeje gutekerereza hamwe.’’
Akarere ka Rusizi karimo imiryango myinsi ikennye cyane,ifashirizwa abana muri ubu buryo, imwe ikavuga ko ikibazo cy’ubukene bukabije cyarushijeho gukara muri COVID-19, n’abashakishirizaga imibereho I Bukavu muri RDC gusubirayo bibabera ingorahabizi,babura icyo bongera gukuraho ifaranga, bagasanga gushakirwa ubundi buryo bw’imibereho bigishwa imyuga gutya ari igisubizo gishimishije ariko bikanaherekezwa no gushyira mu bikorwa ibyo bize, umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere Nsabimana Théogène agasaba abize kugira icyo bagaragaza cyatuma n’ibyo bifuza n’uwabibaha yabasangana intangiriro bishatsemo ubwabo.





