Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukene bukabije, abana 150 bo mu tugari 4 tw’umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inkoko 450, aho buri mwana yahawe inkoko 3 zitezweho guhindura byinshi mu mibereho ye.
Bazihawe n’umushinga RW 0394 wa ADEPR Paruwasi ya Cyirabyo muri uyu Murenge, uterwa inkunga na Compassion International.
Nk’uko bamwe mu babyeyi b’aba bana n’abana ubwabo babitangarije BWIZA, nyuma yo kwisanga mu bibazo by’imibereho isharira ku mpamvu zinyuranye, bamwe mu babyeyi cyangwa abarera aba bana usanga akenshi ari abapfakazi cyangwa abagore batawe n’abagabo bagasigarana abana bonyine, kubarera bikagorana, bigasaba ko hari abo uyu mushinga ubafasha kwitaho, ngo muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, benshi bari batunzwe no kujya gukora imirimo inyuranye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho bitakiborohera kujyayo imibereho yarushijeho kugorana.
Bavuga ko byahuriranye n’uko mbere bamwe nta n’udutungo bagiraga borora, n’ayo babonye mu mirimo iciriritse bakoraga i Bukavu muri RDC akaba ay’amarariro n’amaramuko gusa, kwizigamira cyangwa kugura agatungo borora bikagorana, ibyo kwambuka imipaka bihagaze kubera ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, bamwe ubuzima burasharira cyane, kubona abo bakorera mu Rwanda biragorana, kutagira n’inkoko mu rugo nibura ngo baziteho mu bihe nta bindi bakora umusaruro wazo ubaramire na byo bibabera ihurizo, kuba borojwe ngo birahindura byinshi mu mitekerereze bari bafite.
Nyiranzabahimana Francine wo mu Kagari ka Gahinga avuga ko umugabo we yapfuye amusigiye abana 6 ,nta yindi mibereho bafite uretse gushakisha iby’ijoro rimwe, ku bw’amahirwe uyu mushinga umufashiriza umwana umwe muri abo, ati: ’’Abenshi turi mu bukene bugaragara kuko n’abageragezaga kujya gushakishiriza hakurya muri RDC ubu bitoroshye kujyayo. Nkanjye nta gatungo nagiraga nibura ngo igihe ntagiye gushakisha igitunga abana kiboneka bigoye ino ngo nkiteho nizeye ko kazangoboka mu minsi iri imbere. Kuba aba bagiraneza basanzwe baturwanaho baduhereye abana izi nkoko, biratuma natwe tubona icyo dukora nk’igihe bagiye kwiga tuziteho,tubone amagi, agurishwe tugire ibyo dukemura, turumva hari ikigiye guhinduka.’’
Umwe mu bana bazihawe na we ati: ’’Umuco wo korora mu bana uragenda utakara ari yo mpamvu hari byinshi dukenera tukabibura, bamwe bakaba babishakira mu ngeso mbi kuko batatojwe kwishakamo ibisubizo hakiri kare bahereye ku bworozi nk’ubu. Izi nkoko twari tuzikeneye cyane, uko tuvuye kwiga tuzajya tuzitaho kuko nkanjye data yadutanye na mama turi abana 2 bato, imibereho iratugora cyane. Uyu mushinga umfasha kwiga n’indi mibereho, ubu bworozi na bwo mbwitezeho byinshi kuko dufite isoko rinini ry’amagi n’ibiyakomokaho muri RDC, hari byinshi nzigezaho byangoraga kubona.’’
Umushumba wa ADEPR/Paruwasi ya Cyirabyo ubarizwamo uyu mushinga RW 0394, Rév. Serugaba Karaha Jacques avuga ko akurikije umusaruro w’ingurube ababyeyi ba bamwe muri aba bana bahawe mbere zatanze, kwigisha n’abana korora basanze byagira akamaro cyane.
Ati: “N’abana nibumve ko hari uruhare bafite mu kuzamura ubworozi muri uyu Murenge, guhindura imibere igoye barimo, kurwanya imirire mibi n’ubukene batewe n’ibihe batikururiye, ari yo mpamvu twatekereje kuboroza gutya, buri mwana ahabwa inkokazi 2 n’isake, zifashwe neza amagi zatanga n’izindi nkoko zazikomokaho, zazamura imibereho ya benshi muri aka gace gafatwa cyane nk’ak’ubucuruzi.’’
Umuyobozi w’uyu mushinga muri iyi Paruwasi, Bipfakuruta Martin, avuga ko uretse aya matungo, aba bana banahawe na matela (matelas) n’ibyo kwiyorosa mu rwego rwo kuryama heza, bagasabwa gufata neza ibyo bahabwa, kuko byagaragaye ko hari abatabifata neza, nk’amatungo bakayagurisha ntagere ku ntego bifuzaga. Ati: “Ntitwabagobotora ku ngoyi y’ubukene batabyaza umusaruro nk’aya matungo bahabwa,ni yo mpamvu tubasaba kuyafata neza,ikibazo bagize bakakitugezaho tugafatanya kugikemura.’’
Umurenge wa Mururu ugaragara nk’uw’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kurusha kuba ari uw’ubuhinzi n’ubworozi, Veterineri wawo Mbonabucya Pascal Blaise akavuga ko hafashwe ingamba zo kuzamura n’ubworozi, cyane cyane ubw’amatungo magufi ngo na bwo bwunganire ibyo bikorwa bindi by’iterambere.


