Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) buvuga ko akarere ka Rusizi ari kamwe mu tugaragaramo cyane ihohoterwa rikorerwa abana, barimo n’abarikorerwa n’abo mu miryango yabo, abenshi bagaceceka kubera kubura ukundi bagira cyangwa kudasobanukirwa uburenganzira bwabo n’aho babariza, ukagasaba guhera ku ibarura ry’abana bose bafite ibyo bibazo, kagafatanya n’abo bireba bose kubikemura.
Mu biganiro byahawe abana 540 muri aka karere kose, barimo ababyariye iwabo, abahindutse inzererezi kubera impamvu zinyuranye, abo mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, n’abafite ubumuga, mu byo benshi bahuriyeho harimo kuvutswa uburenganzira bwo kwiga.
Aba bana bavuze ko ihohoterwa,cyane cyane mu bice by’icyaro rihari, ndetse hari n’aho abana barikorerwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyangwa abandi babafiteho ububasha,nk’abarezi babo mu mashuri, bagaterwa ubwoba babwirwa ko nibavuga bizabagiraho ingaruka,bagahitamo guceceka.
Bamwe bavuga ko baceceka kubera kubura uko bagira,abandi bagaceceka kubera kurushwa ubushobozi n’abo baba bahanganye, bwo kwigerera aho ibibazo bikemurirwa bagatanga ruswa ikibazo kikarangirira aho,abandi ntibamenye aho babariza, benshi muri bo ngo ntibari banazi ko habaho inzu y’ubufasha mu by’amategeko( MAJ), yabafasha bibaye ngombwa, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kumanuka bukabegera mu byaro, bukareba ibibazo byose bafite bukabarangira inzira nyayo yo kubikemura.
Umwe mu bana bo mu murenge wa Nkungu batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, yabwiye BWIZA ko ababazwa n’uko umusore wo mu murenge wa Giheke, wamuteye inda akanemera umwana, akanemera kuzajya amufasha kumurera yanze kugira icyo amuha, yagana umurenge wa Nkungu bakamubwira kujya mu wa Giheke, yagerayo, yabivuga ngo akabwirwa ko ubwo se w’umwana amwemera, yaranamwiyandikishijeho nta kindi bakora, ko ibindi ari ubwumvikane bwa bombi.
Ati: “Niba ugiye nko mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ukabwirwa utyo, ujyayo n’amaguru buri munsi n’ayagombaga kugutungira umwana ukayamarira mu nzira, wagerayo nawe ukabona ko uwo urega ari we uregera, utazi n’ahandi wabariza,wakora iki kindi? Akarengane karahari cyane mu bana baterwa inda bikazinzikwa, tukanacibwa intege n’abo twumva ngo babifungiwe ejo tukababona bafunguwe, ukabona n’ubundi usa n’uruhira ubusa,ukabyihorera.’’
Avuga ko nyuma yo gushukwa n’uwo musore akamutera inda nyamara ari uwo mu muryango wabo, ubuzima bwahise buba bubi cyane. Ati: “Mu by’ukuri sinari nzi ko yankorera ikintu nk’icyo kuko namwisanzuragaho cyane nk’uwo mu muryango wacu wa hafi utatekereza kunsambanya, ariko ngiye kubasura nk’umuryango aranshuka kugeza asambanyije arayintera, mbimubwiye atangira ku nkwepa.
Kuko mbana na mama ufite uburwayi bwo mu mutwe, abo nkurikira barashatse, nahise mva mu ishuri, njya guhingiririza nshaka icyantungira umwana,mama na barumuna banjye 2 basigaye mu rugo.’’
BWIZA imubajije uburenganzira yumva yaravukijwe, ati: “Ubwa mbere yamvikije ni ubwo kwiga kuko nahise ndivamo, abo twiganaga barayarangije. Nanavukijwe ububwo kurerwa nk’abandi bana, ntangira kurera nagombye kuba nderwa. Ikindi ni uko mbona n’umwana wanjye hari uburenganzira avutswa. Nk’ubu murera jyenyine kandi se ahari anamwemera, ntagire icyo amfasha, n’ubuyobozi ntibumumfashe ngo akore ibyo yemeye. Umwana wanjye ariho nabi cyane kandi se ari gukorera amafaranga mu mujyi wa Kigali, aravustwa uburenganzira bwo kumenya se kandi ahari. Nagera igihe cyo kwiga bizagenda bite ko mbyibaza bikanyobera? Arwaye yavuzwa ate, na nde ko nta bushobozi bundi mfite?’’
Avuga ko abana bo mu byaro baterwa inda bagira ubuzima bubi cyane burimo n’ubutamenywa n’undi wese kuko banahita batabwa n’abakabitayeho,barimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, urungano rwabo rukabitaza, bakabaho mu bwihebe n’ubwigunge bukabije, cyane cyane ko bamwe baba banabwiwe n’abazibateye ko nibabavuga bizabakoraho.
Ati: “Hari igihe uyiterwa n’ufite ubushobozi, ari nka mwarimu wawe mu ishuri, ari SEDO cyangwa Gitifu w’akagari, cyangwa umugabo wifite muturanye, agufatiye ku bibazo wisanganiwe cyangwa ibyo ubura ubona urungano rwawe rufite,kubibura bigatuma utagira agaciro muri rwo, yabiguha, mwaryamana,yarangiza akakubwira ko nubivuga azakwica,ugatinya ukaryumaho.’’
Yunzemo ati: “Ariko nyuma yo kuganirizwa menye aho nabariza. Ngiye gusubira mu kagari no ku murenge nongere ngaragaze ikibazo cyanjye, nibongera kuntererana nzagere ku karere bamfashe, ariko ibibazo byo birahari byinshi, kutamenya aho tubariza biratugoye cyane, ari yo mpamvu bitanakemuka.’’
Uwo mu murenge wa Gihundwe, avuga ko se ari umukarani umaze gusaza ku buryo ntacyo acyinjiza, aho nyina apfiriye yatangiye kwiga nabi anarita,ajya kuba inzererezi kubera kubura uko agira, n’ubu yiga nabi.
Ati: “Niga nabi ndivamo ngaruka kuko aho mama apfiriye na papa ashaje cyane ni jye urera barumuna banjye. Byarandenze mpitamo kujya kuba ikirara I Kamembe, mbonye inzara igiye kuzanyica njya gukorera abarobyi bakajya bampa ibiryo, mbona na byo nta hazaza bifite.
Nyuma yo kuganirizwa niyemeje kuva mu burara nkiga ariko nta bushobozi, kugera mu rugo nkaburara nabyo bituma ntiga neza, kandi sinzi ko n’uwampa ubufasha bwo kwiga yanampa ibyo turya mu rugo kuko iyo ntashye mpita njya kwikorera imizigo ngo ndebe ko nabona icyo turarira,hakaba ubwo nkibuze tukaburara,ngacika intege. Mbese ubuzima mbamo burababaje cyane.’’
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO,akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu,Murwanashyaka Evariste, avuga ko nyuma yo kuganira n’aba bana,basanze bafite ibibazo binyuranye, benshi baranataye amashuri, basanga hari ibirenze ubushobozi bw’akarere,bikeneye ubuvugizi ku rwego rw’igihugu, bagasaba kubanza kubarura abana bose bafite ibibazo, ibyo bashoboye bakabikemura,ibindi bigakorerwa ubuvugizi.
Ati: “Hari nk’ibyo twasanze ari ingenzi cyane ariko bisaba ingengo y’imari ndende, nko kubaka ikigo cy’urubyiruko mu Bugarama, akarere ntikacyishoboza, gusubiza abo bana bose mu mashuri barimo abafite ubumuga,badafite abarimu babifitiye ubushobozi, cyangwa mu myuga,bisaba ko na MINEDUC ibigaragaramo, hakaba n’ibindi twasanze bikeneye uruhare rw’ababyeyi cyane, nko kudahoza ku nkeke umwana watwaye inda, no kwirinda amakimbirane atera bamwe mu bana kuba za mayibobo, n’ibindi tugiye gufatanya n’akarere ngo ibibazo byose twabonye bitahise bibonerwa ibisubizo bibibone byihuse.’’
Ihohoterwa rikorerwa abana muri aka karere ngo rigaragara mu mirenge yako yose 18 nk’uko n’ubuyobozi bwako bubyemeza, ibyinshi bigaterwa n’imibanire mibi mu miryango, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, akavuga ko hakomeje ubukangurambaga ngo aya makimbirane, yo ntandaro y’ibibazo byinshi by’abana agabanuke, buri wese yite ku mwana wese nk’uwe, umwana arindwe ihohoterwa n’indi mibereho mibi.




